Ni igikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira ku wa 8 Ukuboza 2015, mu gace ka Kamatsi mu birometero 90 uvuye mu majyepfo y’Umujyi wa Bunia.
Uyu murwanyi yari yafashwe bugwate n’ingabo z’Umuryango w’Abimbumbye ziri mu butumwa bw’amahoro (MONUSCO) hamwe na FARDC.
Ku wa 29 Ukuboza, Umugenzacyaha mu bya gisirikare Lt. Aimé Omba, yabwiye Radio Okapi ko uyu murwanyi yafatiwe imbere y’umugore we agakorerwa iyicarubuzo, agahambwa ari muzima.Umusirakare uregwa iki cyaha yafashwe n’urwego rushinzwe gukurikirana ibyaha byo mu ntambara ku wa 22 Ukuboza 2015.
Lt.Omba,yagize ati”Yafashe umusirikare bugwate amwica urubozo amuhamba areba, muribaza uburemere bw’icyo kintu? Twebwe turacyakora iperereza”.
Akomeza avuga ko dosiye ye ikiri kwigwaho ariko nibasanga hari ibimenyetso bimuhamya icyaha bazamushyikiriza inkiko.
Umuyobozi wungirije muri FARDC mu gace iki cyaha cyabereyemo yavuze ko kuri ubu hamaze gufatwa abasirikare batanu baregwa guhonyora uburenganzira bwa muntu mu bihe by’imirwano, banashyikirizwa inzego zibishinzwe.
Ibyaha birimo guhonyora uburenganzira bwa muntu, kwica no guteza umutekano muke ndetse no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa aba basirikare bashinjwa, biragenda birushaho guha isura mbi igisirikare cya Congo.



















TANGA IGITEKEREZO