Iyo mirwano yaguyemo umusirikare umwe wa FDLR yabaye kuwa mbere tariki 27 Mata 2015 ubwo uyu mutwe wagabaga igitero ku birindiro by’Ingabo za Congo mu gace ka Katwiguru.
Ibirindiro bya FARDC n’icyicaro cya Polisi bikaba byaribasiwe n’iki gitero, cyabayemo kurasana gukomeye, abarwanyi ba FDLR basubira inyuma ari naho umurwanyi wayo yaje gupfira.
Bivugwa ko yaje gushyingurwa n’abaturage bo muri ako gace.
Muri uku kwezi, ni ku nshuro ya kabiri FDLR igaba igitero i Katwiguru. Kuwa 8 Mata aba barwanyi bateye ibirindiro by’ingabo za Congo, FARDC, ahitwa Busesa bica umusirikare umwe mu gihe babiri bakomeretse
Abashinzwe ingabo muri ako gace bakomeje kwikoma abaturage b’i Katwiguru n’abaturanyi baho gushyigikira no gukorana bya hafi n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR n’indi mitwe y’inyeshyamba ibarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nkuko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza, ngo iyi mitwe akenshi yibanira n’abaturage aribyo bigora FARDC gutandukanya abasirikare n’abaturage basanzwe.
Kuva muri Mata, umuyobozi w’agace ka Katwiguru yatawe muri yombi n’ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cya FARDC i Goma, akekwaho gukorana na FDLR.



















TANGA IGITEKEREZO