Radiyo Okapi ivuga ko uwo musirikare yarashe Maliza Kwenda w’imyaka 25 isasu mu nda nyuma yo kumwiyenzaho amusaba kumukurira ingofero akayimushyikiriza akabyanga.
Uretse igihano cy’urupfu uwo musirikare, Kambale Kitambala, yahanishijwe gutanga amande y’amadorali ya Amerika 250 000 azahabwa umuryango wa nyakwigendera no kwirukanwa mu gisirikare cya Congo.
Abaturage b’aho uwo musirikare yakoreye ibara, mu Mujyi wa Goma, bishimiye ibyo bihano basaba Leta ya Congo gukora uko ishoboye ikabarinda urugomo rukabije rw’abasirikare n’abapolisi b’icyo gihugu.
























TANGA IGITEKEREZO