Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yashyizeho igihembo cy’amadolari 100 (Frw 70,000) ku muturage wese uzajya atahura intwaro akayishyikiriza ubuyobozi, mu mugambi mugari wo guca intwaro zandagaye mu baturage.
Uyu mugambi wiswe "Arme Contre Une Prime Spéciale" cyangwa se garagaza intwaro uhabwe agahimbazamusyi, igendereye cyane intwaro zandagaye mu mujyi wa Kisangani, ariko uragera no mu gice cy’uburasirazuba bw’iki gihugu kose.
Ubwo yatangizaga iki gikorwa, Minisitiri w’Umutekano muri RDC, Hubert Moliso Nendolo, yavuze ko iki gihembo kitazahabwa gusa abazanye intwaro bakazishyikiriza ubuyobzi, ahubwo ngo n’umuturage uzatanga amakuru y’aho izo ntwaro ziri azahembwa kandi agirirwe ibanga.
Yagize ati iki gihembo kizahabwa “Umuntu wese uzazana intwaro akayishyikiriza ubuyobozi, yaba intwaro ikora cyangwa itagikora.”
Minisitiri Moliso yijeje abatuye mu burasirazuba bwa Congo aho bazajya bazijyana hagitegurwa kandi bazahamenyeshwa bidatinze.
Ishami ry’ingabo z’umuryango w’abibumbye zikorera muri Congo (ONUSCO) zivuga ko abaturage bamaze kuzishyikiriza intwaro zisaga 600, inyinshi bakaba barazitoraguwe zatawe n’imitwe y’abarwanyi itandukanye ikorera mu burasirazuba bwa Congo.


















TANGA IGITEKEREZO