Nyuma yo kubatesha utwabo no kubagira impunzi, umutwe wa FDLR wishe bane mu baturage bari barahungiye ahitwa i Lubero, kuri uyu wa Mbere nkuko byemezwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere amahoro, demokarasi n’uburenganzira bwa muntu muri Congo (CEPADHO).
Iki kigo cyemeza ko FDLR yishe irashe abo baturage ibasanze mu mirima yabo, kandi no mu cyumweru cyashize uyu mutwe watwitse inzu nyinshi mu bice bitandukanye byiganjemo abatesheshwe ibyabo n’intambara hagati ya FDLR na Mayi-Mayi.
Ibikorwa by’umutekano muke bikorerwa abasivili mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru akenshi bitizwa umurindi no kuba nta ngabo z’igihugu zibarizwa mu duce tuhagize no mu bindi bice bya Congo Kinshasa, bigatuma imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’abaturage.
Umutwe wa FDLR ugizwe n’Abanyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ukunze kuvugwaho guhungabanya umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho wica abasivili, ugafata abagore ku ngufu ndetse ukabakura mu byabo.



















TANGA IGITEKEREZO