Uru rubanza rwaciwe n’urukiko rwa gisirikare rwa Bukavu, umurwa mukuru wa kivu y’Amajyepfo ku wa gatanu tariki ya 27 Gashyantare 2015, ariko rwaburanishirijwe i Shabunda hafi y’ahari abakorewe ibyaha.Yahamwe n’urusobe rw’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Ijwi rya Amerika ryatangaje ko Kizima yahamwe n’ibyaha bitandatu birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, iyicarubozo, kwiba no gusahura no gutwika iby’abandi.
Ibi byaha yabikoze kuva mu mwaka wa 2009 kugera mu wa 2012 mu gace ka Shabunda.
Ihuriro ry’abavoka batagira umupaka bishimiye iki gihano cyahawe Kizima bashima kandi uburyo uru rubanza rwagaragaje ubushake bw’ubutabera bwa Leta ya Congo mu kurwanya no kurinda umuco wo kudahana ku byaha by’intambara.
Uru rubanza ruciw e mu gihe ingabo za Congo zatangiye kugaba ibitero ku bagize umutwe wa FDLR mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo , ahakibarizwa abarwanyi ba FDLR nkuko Umuryango w’Abibumbye.



















TANGA IGITEKEREZO