00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Umuyobozi w’urubyiruko mu ishyaka rya Moïse Katumbi yatawe muri yombi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 July 2023 saa 09:49
Yasuwe :

Jacky Ndala ushinzwe urubyiruko mu ishyaka Ensemble pour la République rya Moïse Katumbi yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatandatu n’inzego zishinzwe umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bamwe mu rubyiruko rw’ishyaka rya Katumbi kuri uyu wa Gatandatu bigabije imihanda ya Kinshasa basaba umucyo ku rupfu rwa depite Chérubin Okende wishwe arasiwe mu modoka ye ku wa Gatatu, nyuma y’amasaha make avuye kwitaba urukiko rurinda Itegeko Nshinga.

Ni urupfu rwaciye igikuba muri Congo no hanze yayo, bamwe batangira gutunga agatoki ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi utabanye neza n’ishyaka rya Katumbi.

Ubuyobozi bwa Polisi ya Kinshasa bwatangaje ko bwataye muri yombi bamwe mu rubyiruko rw’ishyaka rya Katumbi bashinjwa ko bateguraga ibikorwa byo gusahura no kwangiza.

Inzego zishinzwe umutekano zahise zijya ku cyicaro cy’ishyaka Ensemble pour la République, ari naho Jacky Ndala na bagenzi be bari bari.

Jacky Ndala yafunguwe muri Kamena 2022 nyuma y’umwaka muri gereza aho yashinjwaga guteza intugunda muri rubanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages