Uyu mwana wiswe Benedicte yagaragayeho ibimenyetso bya Ebola nyuma y’iminsi itandatu gusa avutse, nyina wari ufite iyi ndwara yitabye Imana ari kumubyara.
Ku wa Gatatu nibwo Se yamusubije mu rugo, nyuma y’ibyumweru bigera kuri bitanu ari kwitabwaho n’abaganga. Niwe mfura ye.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Benedicte wavutse ku wa 31 Ukwakira 2018 mu mujyi wa Beni wibasiwe na Ebola, ari we muto ubashije gukira iyi ndwara irangwa no kugira umuriro, kuruka, gucibwamo no kuva amaraso menshi.
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu bana 27 bataruzuza umwaka umwe bagaragayeho Ebola, 21 bitabye Imana. Kuba uyu mwana yarabashije gukira byatumye yitwa ‘Igitangaza cya Beni’.
Kuva icyorezo cya Ebola cyakongera kugaragara muri RDC mu mezi make ashize, imaze guhitana abantu 303, mu gihe abandi 515 bayigagarayeho.



















TANGA IGITEKEREZO