Byabereye ku rugo rwa Kabila ruherereye mu gace ka Gombe mu Murwa Mukuru i Kinshasa.
Ibinyamakuru byo muri Congo byatangaje ko urwo rugo rwa Kabila ruturanye n’ibibanza biri kubakwamo inzu nshya z’abakomeye mu butegetsi bwa Tshisekedi.
Kugira ngo babone imihanda izajya ibageza muri izo nyubako nshya, byabaye ngombwa ko hasenywa igipangu cya Kabila ngo hanyuzwemo umuhanda uzajya wifashishwa, icyakora bivugwa ko byakozwe nta bwumvikane bubayeho n’umuryango wa Kabila.
Bivugwa ko abagiye gusenya icyo gipangu, babanje kutumvikana n’abapolisi bashinzwe kurinda urwo rugo, gusa birangira igice kimwe gisenywe.
Leta ivuga ko kubaka umuhanda mushya uca mu rugo rwa Kabila biri muri gahunda yo kuvugurura agace atuyemo, ku buryo ibibanza biri inyuma y’urugo rwebiturwamo n’abandi bantu.
Leta ivuga ko nta bundi buryo abashaka kuhubaka babikora hatabayeho gukora indi mihanda irimo uwo unyura kwa Kabila.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!