Karubi yahoze ari umunyamabanga wihariye wa Perezida Joseph Kabila, umwanya yavuyeho aba umujyanama we mu bya dipolomasi.
Uyu mugabo avugwa mu bikorwa byo gukoresha ikarita za banki z’isanduku ya Leta, akabikuzaho amafaranga akayakoresha mu nyungu ze bwite ubwo yari akiri umuyobozi.
Karubi nyuma yo kuva ku butegetsi kwa Joseph Kabila mu 2019, yakunze kumvikana anenga cyane ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.
Uyu mugabo yabwiye RFI ko yahungiye mu gihugu kimwe cya Afurika, kuko umutekano we wari uri mu kaga.
Ati “Natewe ubwoba, nagiye nakira telefone zimpamagara ntazi. Nahawe gasopo, bagiye bambwira ko ngombw akuva mu gihugu, narahavuye rero ariko nagiye mu buryo butari ubwa kimuntu. Ibyo ni ibigaragaza ko ubuzima bwanjye bwari buri mu kaga.”
Yahakanye ibyo gutunga amakarita ya banki yanditse kuri konti za Leta, ngo kuko imyanya yose yagiye ahabwa ntaho ihuriye n’ibigega bya Leta.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!