Tariki 30 Kanama nibwo ingabo zishinzwe kurinda Perezida ziba i Goma, ziroshye mu baturage b’urubyiruko bateguraga kwigaragambya bamagana ingabo za Loni (Monusco), zirabarasa zicamo abasaga 50 naho abasaga ijana barakomereka.
Abaturage barashwe mu gitondo cya kare batarajya kwigaragambya, babasanga mu rusengero aho bari bari guhimbaza ngo bazinduke bajya kwigaragambya.
Kugeza n’ubu ntibirasobanuka uwatanze amabwiriza yo kurasa ku baturage icyakora batandatu barimo abari bayoboye ingabo muri Goma bahise batabwa muri yombi.
Mu rukiko, Col Mikombe yavuze ko hagomba gutumizwa Lt Gen Ndima wari Guverineri wa gisirikare ushinzwe Kivu y’Amajyaruguru, kuko ari we wari ukuriye ibikorwa byose bya gisirikare aho hantu ku buryo ibyakozwe byose abifitemo uruhare.
Uyu Ndima yahise asimbuzwa nyuma y’ubu bwicanyi, ahamagazwa i Kinshasa mu gihe iperereza rigikomeje ku byabaye.
Mikombe yavuze ko mugenzi we Ndima na we yakabaye afunze kuko afite uruhare rukomeye mu itangwa ry’amabwiriza yatumye haba ubwicanyi.
Ati “Kuki Guverineri wari ushinzwe ibikorwa ntamubona aha? Akwiriye kuza hano akagira ibyo asobanura […] Umuvugizi we ni we wakusanyije itangazamakuru ararizana, ni na we wateye inkunga byose.”
Yakomeje agira ati “Akwiriye kuza hano akerekana uburyo arinjye gusa wateguye abasirikare [bo kujya kurasa abaturage]. Impamvu dusaba ko Guverineri aza hano, ni uko aha turi kureba ku bari bafite inshingano. Ntabwo twafata abashinzwe kurinda Perezida gusa ngo aribo duhindanyiriza isura kugira ngo dukingire Guverineri. Njye hari ibyo niboneye.”
Leta ya Congo ntirabasha gusobanura neza icyatumye abasirikare bayo biroha mu baturage bakabarasa. Abamaze gufatwa bavuga ko ngo bari baraye baryamiye amajanja kuko ku mupaka ugabanya icyo gihugu n’u Rwanda hari hashyizwe ingabo nyinshi z’u Rwanda. Igiteye inkeke ni uko aho abaturage barasiwe ari mu birometero birenga icumi uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Congo.
Ikindi ni uko abaturage barashwe batari bafite intwaro ku buryo inzego z’umutekano za Congo zavuga ko bashatse kuzirwanya cyangwa kuzisagarira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!