Kabund ni umuyobozi n’Umurwanashyaka w’Ishyaka UDPS rya Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Uyu mwanzuro wo kwegura, Kabund yawufashe nyuma y’uko tariki 12 na 13 Mutarama abasirikare bashinzwe kurinda Perezida bigabije urugo rwe, bagata muri yombi umwe bari bashinzwe kumurinda.

Amashusho yashyizwe hanze n’umuryango wa Kabund yagaragaje abagabo batandatu bambaye impuzankano za gisirikare binjira mu rugo rwe, abakanyura mu busitani bw’urugo rwe mbere yo guta muri yombi umurinzi.

Ibyo byabaye nyuma y’umunsi umwe hari amashusho akwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umurinzi wa Kabund arwanira imbunda n’umwe mu bashinzwe kurinda Perezida.

Ntabwo biramenyekana icyabaye intandaro yo kurwana kw’abo bashinzwe umutekano. Ntacyo inzego z’umutekano muri Congo ziratangaza.

Hari abafashe iyegura rya Kabund nk’irishingiye ku bwumvikane buke buri mu ishyaka rya Tshisekedi mbere y’umwaka umwe ngo habe amatora ya Perezida mu 2023.

Jean-Marc Kabund yeguye nyuma y'umunsi umurinzi we arwanye n'abarinda Perezida
Jean-Marc Kabund yeguye nyuma y'umunsi umurinzi we arwanye n'abarinda Perezida