00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC yaba igiye kwirukana Ingabo za EAC?

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 10 February 2023 saa 04:27
Yasuwe :

Inteko ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, yasabye Perezida Felix Tshisekedi ko mu gihe umutwe w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) zakomeza kuzarira mu kurasa umutwe wa M23, yazifatira icyemezo gikwiye.

Kuri uyu wa Kane Perezida w’Umutwe w’Abadepite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Mboso, yagiranye ikiganiro n’abayobozi bakuru ba FARDC, hamwe na Minisitiri w’Ingabo, Gilbert Kabanda.

Mboso yashimiye aba bayobozi bemeye ubutumire bwe, ngo baganire ku bibazo by’umutekano by’umwihariko mu burasirazuba bw’igihugu.

Yabwiye abanyamakuru ko mu izina ry’abaturage, abayobozi ba gisirikare bakwiye kumenya ko bagomba gukora ibishoboka bagafungira amayira M23.

Ni ikintu ngo bagomba gukora mu buryo bwihutirwa.

Muri iyo nama, Mboso yavuze ko basanze kuba muri EAC ari icyemezo cyiza bafashe, cyane ko ibibazo bafite bijyana n’umutekano bisaba gukorana n’abandi.

Yakomeje ati "Twanemeje kuvugana n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo tukamugezaho raporo y’ibiganiro byacu, n’ibitekerezo mu izina ry’abaturage b’igihugu, birimo ibireba ingabo z’akarere."

Izi ngabo z’akarere zimaze iminsi zishinjwa ko zidashyira imbaraga mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, ibintu byatumye abaturage benshi ba RDC bigaragambya.

Mboso yakomeje ati "Ku bireba ingabo z’akarere ziri i Goma, mu izina ry’abaturage b’igihugu, turasaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo ko mu gihe cya vuba, ingabo z’akarere nizitabasha kudufasha guhangana n’uwaduteye, zigakomeza gufasha abanzi bacu, tuzasaba umugaba w’Ikirenga w’Ingabo akaba n’umukuru w’igihugu, afate icyemezo gikwiye."

Yavuze ko igihugu kigomba guhaguruka, ko atari igihe cyo gutererana umukuru w’igihugu ngo akore wenyine.

Minisitiri Kabanda yavuze ko igihugu kiri mu bihe bitoroshye, ari nabyo byatumye Perezida w’Umutwe w’Abadepite abatumira ngo bamugezeho uko ibibazo by’umutekano byifashe.

"Nk’intumwa za rubanda nibo bazajya kubwira abaturage icyo igisirikare kirimo gukora, n’ibyo cyiteze. Ubugambanyi mu gisirikare, yego bushobora kuba buhari, ariko icyo turimo gukora ni uko twabasha gushyiraho uburyo bwatuma tubasha gutsinda mu maguru mashya."

"Ubugambanyi bwaba buhari cyangwa budahari, turi mu nzira izatubashisha guhagarika ibirimo kutubaho."

Abategetsi ba RDC bakomeje gusaba uyu mutwe kubarasira M23 ukaryumaho, ahubwo ugasaba ko yasubira inyuma, ibintu yanemeye gukora mu bice bimwe.

Ibyo bituma abaturage batanyurwa, bakarushaho kureba ikijisho Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba, EACRF.

Ibintu bijya gufata indi ntera, mu mpera z’icyumweru gishize abayobozi b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, bahuriye i Bujumbura mu Burundi, bakorana inama yongeye kwanzura ko umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa RDC ari ibiganiro.

Icyazamuye ibitekerezo by’abasesenguzi benshi ni uburyo Perezida wa RDC, Felix Antoine Tshisekedi, yagaragaye arimo kubwira Umugaba Mukuru wa EACRF, Maj Gen Jeff Nyagah, asa n’umuha amabwiriza ku buryo bagomba gufata M23.

Akomeza ati "Ntimworohere M23. Byaba bibabaje abaturage babahindukiranye. Mwaje kudufasha ntabwo mwaje ngo tugirane ibibazo, mubyitondere, mukorane n’abaturage."

Tshisekedi yari kumwe na Perezida wa Kenya, William Ruto, ubona areba nk’uwaguye mu kantu.

Mu masaha make gusa abivuze, amahuriro y’abanyapolitiki mu mujyi wa Goma yahise atangira kwiyegeranya, asohora itangazo ko kuri uyu wa Mbere bafite imyigaragambyo ikomeye yamagana EACRF, icyo bise "Ville morte."

Mu butumwa bahise basohora, Me Jimmy Nzialy Lumungabo na Éric Mumbere Bwanapuwa Lucky bagize bati "Ku wa Mbere tariki 6 Gashyantare 2023 ni umunsi w’imyigaragambyo wo kwamagana ukuzarira no gukora ubusa kwa EAC, gusaba ko ingabo zayo zigenda niba zidashobora kujya ku rugamba hamwe na FARDC, no kwamagana ibintu byo gushyiraho agace katabamo intambara (zone tempon) bigaragaza ubufatanyacyaha bwa EAC kuri M23, ariko no gusaba ibohozwa ry’uduce twose twigaruriwe na M23."

Basabaga ko za butiki, amaduka, amashuri n’ibindi bikorwa byose uretse za farumasi n’amavuriro, "bigomba gufungwa umunsi wose kuri uyu wa Mbere i Goma."

Abakoraga imyigaragambyo kandi badukiriye urusengero rw’Abanyamulenge i Goma bararusenya. Amashusho yagaragaye, abarusenyaga baje kumanukana narwo bikaba bivugwa ko rwabagwiriye.

Umwe yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati “Igihe barusenyaga Imana irigaragaje maze itanga ibihano bikomeye. Abarusenyaga rurabagwiriye.”

Muri Mata 2022, nibwo abakuru b’ibihugu bya EAC bahuriye muri Kenya, banzura ko imitwe yitwaje intwaro muri RDC ishyira intwaro hasi, bitabaye ibyo ikagabwaho ibitero n’ingabo z’akarere kose.

Ni inama yanitabiriwe n’n’abarimo uwari uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye; Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika n’abahagarariye ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa nk’indorerezi.

Muri Nzeri 2022, RDC na EAC basinye amasezerano yo kohereza ingabo mu burasirazuba bw’iki gihugu. Mu Ugushyingo 2022 nibwo byemejwe ko abasirikare ba Kenya bagera ku 1000, bageze i Goma.

Mbere y’uko izi ngabo zinjira, gusobanya imvugo byazamuye ibyo abaturage bari biteze, bakira izi ngabo nk’abacunguzi.

Ubwo yari kuri France 24 ku wa 19 Nzeri 2022, Tshisekedi yavuze ko ingabo za Kenya zizinjirira Bunagana.

Ni umujyi wafashwe na M23 ku ikubitiro, uri ku mupaka wa Uganda, ku buryo abaturage bibwiraga ko izi ngabo nizihagera, isasu rya mbere rizahita rivuga.

Abaturage bisanze ibirindiro by’izi ngabo biri i Goma, kugeza n’ubu nta sasu ziravuza.

Ahubwo, mu nama zikomeje kuba, mu myanzuro ntihaburamo ko igisubizo cya Politiki aricyo kizakemura ibibazo mu burasirazuba bwa RDC.

Bijya guhumira ku mirari, umutwe wa M23 waje guharira EACRF ibirindiro bya Kibumba n’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo yari yarafashe, igaragaza kumvikana na EAC, kurusha uko baba basukanaho ibisasu.

Mu ukuboza 2022, Perezida Tshisekedi yakiriye mu biro bye Umunya-Kenya, Gen Jeff Nyagah uyoboye ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) zagiye kugarura umutekano muri icyo gihugu.

Mu byo Tshisekedi yamusabye harimo gufatanya n’ingabo za Congo, ariko byose bigashingira ku mabwiriza azajya atangwa n’igisirikare cy’iyo Leta, FARDC.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, aheruka kuvuga Perezida Tshisekedi yagiye asheta ingabo za EAC, kandi azi neza inshingano zazo.

Ni mu gihe zimaze muri RDC igihe gito cyane, ku buryo zari zikwiye guhabwa umwanya zikagaragaza icyo zishobora gukora.

Mu gukomeza gusiga icyasha izi ngabo, RDC yaje kwirukana shishi itabona abasirikare batatu b’u Rwanda bakoreraga ku cyicaro gikuru cyazo i Goma, nk’abo ari bo bazibuzaga gukora ibyo RDC izisaba.

Mukuralinda ati "Kugira ngo ziriya ngabo zirwane ni uko umutwe zashaka kurwanya uwo ari wo wose, bawusaba kugira ibyo ukora, ukanga. Wamara kwanga, umuhuza akora raporo, akayikorera abakuru b’ibihugu, akaba ari bo bonyine bafata icyemezo cyo kuvuga ngo noneho nimubarase, ariko ntabwo binjira, baje kurwana. Ariko bibaye ngombwa barwana, wumva inzira bigomba kunyuramo."

Kuba abayobozi barabeshye abaturage, ngo byoroshya no kubabwira ngo bajye mu muhanda, bagahita batangira kwigaragambya.

Izi ngabo za EACRF ziyobowe na Maj Gen Jeff Nyagah
Abasirikare bagize EACRF bakomeje gucunga umutekano w'abaturage muri Goma no mu nkengero zayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages