Perezida Tshisekedi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu biganiro yagiranye na Perezida Uhuru Kenyatta, mu ruzinduko yarimo mu gihugu cya Kenya.
Perezida Kenyatta niwe mukuru w’igihugu wenyine witabiriye irahira rya Tshisekedi ndetse yamushimiye ku bw’intsinzi aherutse kwegukana yatumye habaho guhererekanya ubutegetsi mu myaka 60 ishize.
Ikinyamakuru The East African, cyatangaje ko Perezida Tshisekedi yashimye cyane Uhuru Kenyatta witabiriye irahira rye ndetse anagaragaza inyota y’uko igihugu cye cyagirwa umunyamuryango wa EAC.
Tshisekedi kandi yashimye cyane uruhare rukomeye icyambu cya Mombasa cyagize ku bukungu n’imibereho myiza y’abatuye ba DRC, avuga ko igihugu cye cyifuza kwinjira muri EAC kugira ngo bakomeze umubano mu by’ubukungu n’akarere.
Kugeza ubu Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, uyobowe na Perezida Kagame, ugizwe n’ibihugu bitandatu birimo u Rwanda, Tanzania, Kenya, Uganda, u Burundi na Sudani y’Epfo.



















TANGA IGITEKEREZO