00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC yahanaguye ibyaha k’uwahagarariye M23 mu biganiro by’i Kampala

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 20 April 2014 saa 12:56
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Wivine Matipa, yatangaje ko Rene Abandi wahagarariye itsinda ry’umutwe wa M23 mu biganiro by’i Kampala mu mwaka ushize atagikurikiranweho ibyaha bikurikiranwe ku bari abayoboke ba M23.
Amakuru dukesha Jeune Afrique, avuga ko Minisitiri Matipa yabibwiye abanyamakuru kuwa Gatandatu tariki 19 Mata 2014.
Yemeje kandi ko Rene Abandi yakomorewe ku byaha by’intambara, ibya Politiki n’ibyibasiye inyokomuntu, hamwe (…)

Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Wivine Matipa, yatangaje ko Rene Abandi wahagarariye itsinda ry’umutwe wa M23 mu biganiro by’i Kampala mu mwaka ushize atagikurikiranweho ibyaha bikurikiranwe ku bari abayoboke ba M23.

Amakuru dukesha Jeune Afrique, avuga ko Minisitiri Matipa yabibwiye abanyamakuru kuwa Gatandatu tariki 19 Mata 2014.

Yemeje kandi ko Rene Abandi yakomorewe ku byaha by’intambara, ibya Politiki n’ibyibasiye inyokomuntu, hamwe n’abandi basaga icumi barimo abasirikare n’abasivile babarizwaga muri M23.

Rene Abandi wari ayoboye M23 mu biganiro by'i Kampala

Minisitiri Matipa yagize ati “Abasivili n’abari abasirikare basaga 10 bo mu mutwe wa M23 bahanaguweho ibyaha nyuma yo gushyikiriza ubuyobozi bwa Leta ya Congo inyandiko zigaragaza ko batazasubira kubikora, muri abo harimo Rene Abandi, wari akuriye itsinda ryari mu biganiro by’amahoro i Kampala.”

Yongeyeho ati“Haracyari abandi benshi bashobora gusaba kubabarirwa, ariko bagomba kuzuzza impapuro zigaragaza ko batazasubira ibyaha bahanaguweho, baramuka basubiye, imbabazi zigakurwaho bakirengera ibikorwa byabo imbere y’ubutabera.”

Bivugwa ko umutwe wa M23 wari umaze kuyogoza agace k’Amajyaruguru y’u Burasirazuba bwa Congo mu gihe kirenga umwaka n’igice, nyuma ugashyirwa ku iherezo mu Ntangiro z’Ugushyingo 2013 ku bufatanye bw’Ingabo za Congo n’Izari mu Butumwa ba Loni (MONUSCO).

Tariki 11 Gashyantare uyu mwaka ni bwo Perezida wa RDC Joseph Kabila yashyize umukono ku itegeko ry’imbabazi kuri bimwe mu byaha by’intambana n’ibya politiki byakozwe guhera tariki 18 Gashyantare 2006 ubwo hemezwaga itegeko nshinga kugeza ku ya 20 Ukuboza 2013 hatorwa umushinga w’itegeko.

Guhera ubwo hemezwaga iri tegeko ry’imbabazi, Leta ya Congo yahaye abarebwa na ryo, cyane cyane abenegihugu, amezi atandatu yo kuba batanze impapuro zigaragaza ko batazasubira.

Itaganzo ryaturutse mu buyobozi bwa M23 ryerekanye ko bifuza ko izo nyandiko zakwirakwizwa ahari impunzi za m23 mu Rwanda na Uganda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages