Mu mvugo ininura cyane uyu mutwe w’ingabo za Loni (MONUSCO) Umuvugizi wa leta ya Congo Lambert Mende yatangarije Radio Isango Star ko ubufasha bwa MONUSCO ntacyo bwabafasha mu gukemura ikibazo cy’uyu mutwe witwaje intwaro, kuko ngo n’izindi ntambara bafatanyije ntabufasha burenze amazi na saradine babahaye.
Ati “Twebwe tuzi ubufasha bwa MONUSCO ubwo ari bwo, twarakoranye mu kurwanya M23, MONUSCO yaradufashije twarabibonye.Twarakoranye kuri ADF NALU ya Uganda MONUSCO yaduhaye ubufasha twarabubonye ni udupaki twa za saradine n’amazi, urabyumva nta ntwaro zirimo.Kandi ndashaka kukubwira ko ibyo atari byo byo bituma dukemura ibibazo byacu.”
Mende yakomeje asobanura ko Leta avugira ntacyo yiteguye guhindura ku mwanzuro yafashe wo kubaga ikifasha mu rugamba rwo guhashya FDLR, ndetse ngo ntan’ukwiye kuyiha umurongo ngenderwaho w’uko ikwiye kubigenza.
Yagize ati “Ariko twavuze byose kuri iki kibazo, iyo leta ya Congo yafashe icyemezo ntabwo iba itegereje ko habaho ubwami buba bukwiye kuza ngo bushyireho imirongo ngenderwaho. Ku ruhande rwabo Monusco izi icyo dutekereza kuri iki kibazo, ntacyo dufite cyo kongeraho.”
Mu ruzinduko Minisitiri w’intebe w’u Bubiligi ushinzwe ubutwererane n’iterambere Alexander De Croon na mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga Didier Reynders bagiriye muri RDC, basabye ko ubufatanye bw’ingabo z’iki gihugu na MONUSCO bwabyuka.
Aba ba Minisitiri bagaragaje ko Leta ya Congo ubwayo itakwifasha urugamba rwo guhashya uyu mutwe ushinjwa kuba nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano mucye mu Karere k’ibiyaga bigari by’umwihariko u Rwanda, bityo bagasaba ko bava ku izima bagakomeza umugambi wo gufatanya urugamba rwo guhangana n’uyu mutwe nk’igisubizo cy’amahoro n’umutekano birambye.
Abategetsi bo muri RDC babwiye aba ba Minisitiri ko ubufasha bubambura ubusugire batabukeneye, uretse ko ngo MONUSCO yo nta bufasha mu ntambara bayitezeho.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo MONUSCO yamenyesheje RDC ko itazigera iyiha ubufasha bwa gisirikare mu bitero byo kurandura FDLR, mu gihe cyose iki gihugu cyakwifashisha bamwe mu bayobozi b’ingabo zacyo bakekwaho ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Leta ya Congo yakomeje kugaragaza ko idakeneye ubufasha mu gukubita inshuro FDLR, nyamara kuva yatangiza ku mugaragaro intambara kuri uyu mutwe, nta gitero na kimwe irawugabaho, bituma benshi babikemangamo amayeri yo gushaka kuyikingira ikibaba ahubwo.



















TANGA IGITEKEREZO