Iki kirego RDC iregamo Uganda kuba intandaro y’umutekano muke no guhonyora uburenganzira bwa muntu mu Ntara ya Ituri ikungahaye ku mutungo kamere, Reuters ivuga ko cyageze bwa mbere mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye mu 1999.
Nyuma y’imyaka itandatu RDC itanze ikirego, mu 2005 uru rukiko nibwo rwemeje ko Uganda yangije amategeko mpuzamahanga ikigabiza ibice by’Intara ya Ituri ndetse igaha ubufasha imitwe y’inyeshyamba yabarizwaga muri ako gace.
Ni ibintu Uganda ivuga ko yakoze mu gucisha bugufi Congo bivugwa ko yari icumbikiye ikanafasha imitwe itaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda.
Uru rukiko ariko rwemeje ko nubwo Congo yinjiriwe na Uganda itabaye shyashya, ahubwo nayo yahonyoye amategeko mpuzamahanga igatera Ambasade ya Uganda iherereye mu Mujyi wa Kinshasa.
Mu gukiza aya makimbirane, Urukiko rwa ICJ rwategetse ko ibi ibihugu by’ibituranyi bigirana ibiganiro bigamije ubwumvikane ndetse hagatangwa n’impozamarira. Gusa mu 2015 Congo yasubiye muri uru rukiko rw’Umuryango w’Abibumbye irubwira ko ibiganiro bitigeze bikomeza.
Urukiko rwahise rushyiraho komisiyo y’inzobere ishinzwe kugenzura no gukurikirana iki kibazo, aho biteganyijwe ko urubanza ruzasomwa muri iki cyumweru ari nabwo Uganda izisobanura kuri iki kibazo no ku mande isabwa gutanga.
Uku guteza umutekano muke kwa Uganda muri RDC, kwabaye hagati ya 1998 na 2003.
Nubwo ariko ibi bihugu byombi byagize amakimbirane ashingiye kuri uyu mutekano muke, byagumye gufatanya mu bindi bikorwa bitandukanye, birimo kuba Uganda icumbikiye impunzi z’Abanye-Congo zirenga ibihumbi 400, zagiye ziva mu byabo nyuma y’intambara z’urudaca zagiye ziranga iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!