Muamba yasabye ubwo bufasha Amerika mu kiganiro yagiranye na Amabasaderi wa USA muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, James Swan, kuwa 13 Werurwe 2015 nk’uko Radio Okapi yabitangaje.
Yagize ati«Turamuhamagarira, mu izina ry’igihugu cye, gukora ibishoboka byose kudushakira ibisubizo byihuse ku kibazo cyo gucyurara abahoze muri FDLR bari i Kisangani (339) n’abandi bashobora kwiyongeraho, kuko ikigamijwe atari ukwica abantu, ahubwo ari ukubashyiraho igitutu kugira ngo abafite amatwi yo kumva barambike intwaro hasi.”
Muamba yasabye ko hatekerezwa ku gucyura aba FDLR, kuko i Kisangani atariho bazaguma.
Yakomeje avuga ko Ingabo za Congo (FARDC) zizakomeza ibitero kuri FDLR. Mu mpera z’Ukuboza 2014 ni bwo abahoze ari abarwanyi ba FDLR bakiriwe mu Nkambi ya Kisangani.
Hagati aho, Leta y’u Rwanda yumvikanye mu ijwi rigaragaza ko kujya mu nkambi i Kisangani atari ko kurangiza ikibazo, kuko rwiteguye kwakira abatahuka, bakabanza kunyuzwa mu kigo cya Motobo, bakigishwa uburere mboneragihugu, nyuma bagahabwa ibyangombwa bibafasha gusubira mu buzima busanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO