Ibi byatangajwe na Minisitiri wungirije w’Umutekano muri RDC, Adubango Awoto Samy mu nama idasanzwe y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kane tariki ya 25 Gicurasi 2023, aho yagaragaje ko uyu mutwe uri mu myiteguro ikomeye yo gufata umujyi wa Goma.
Yagize ati "Umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ukomeje kugarizwa n’umitwe y’iterabwoba irangajwe imbere na M23 uri mu myiteguro idasanzwe, intego imwe kandi nkuko abatanga amakuru babivuze ni iyo gufata umujyi wa Goma."
Uyu mugabo wa kabiri mu bashinzwe umutekano wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko ikibazo cy’umutekano mu Burengerazuba bw’Igihugu biri guterwa n’umutwe witwaje intwaro wa Mobondo.
Yavuze kandi ko ingamba zafashwe n’inzego z’umutekano muri Kinshasa haba mu mazi no ku butaka zitanga icyizere, ngo kuko kugeza ubu ntabwo ubwato bukiri mu bintu bishobora kugabwaho igitero.
Ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa congo gikomeje kuba ingorabahizi ndetse ingabo z’umutwe w’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zamaze kuhashinga ibirindiro nubwo RDC izishinja kutagira icyo zikora mu guhagarika M23.
Muri Mata 2023 umutwe wa M23 wahagaritse urugendo rwo gushyira intwaro hasi nyuma y’uko Perezida Felix Tshisekedi yeruye ko nta biganiro Guverinoma ye iteze kugirana na wo.
Icyo gihe Perezida Tshisekedi avuze ko uyu mutwe urimo gusubiza uduce wari warafashe, nubwo ari igikorwa kirimo kugenda buhoro yavuze ko ingingo ya kuganira nawo itakigibwaho impaka, kuko n’Inteko Ishinga Amategeko yemeje ko nta mitwe yitwaje intwaro izongera kuvangwa mu ngabo za Leta nk’uko byahoze.
Ni icyemezo cyarakaje umutwe wa M23, wakomeje kugaragaza ko ufite impamvu zikomeye zituma urwana, zirimo umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu uterwa n’imitwe yitwaje inwaro yica abaturage, ku buryo bikeneye kuganirwaho na Guverinoma mbere yo guhagarika imirwano.
M23 yatangiye imirwano umwaka ushize isaba Leta ya Congo kubahiriza ibyo bemeranyije mu 2013, birimo kwinjizwa mu gisirikare no mu nzego za Leta, gufasha impunzi z’abanye-Congo bari hirya no hino mu karere gutaha cyane cyane abiganjemo abavuga Ikinyarwanda, guhagarika ivangura n’ubugizi bwa nabi bakorerwa bitwa abanyamahanga, n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!