Uru rwego rwasobanuye ko rwafashe iki cyemezo bitewe n’amatora rusange ateganyijwe ku wa 20 Ukuboza 2023, kandi ko ifungwa ry’iyi mipaka rimara amasaha 24.
Rwagize ruti “Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rutangaje ko imipaka yo ku butaka ifungwa guhera mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri kugeza ejo ku wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2023, saa 23h59.”
Umuyobozi w’uru rwego, Roland Kashwantale, yamenyesheje ibigo by’ubwikorezi bwo mu kirere, ibikorera mu mazi no ku butaka, ko muri aya masaha bitemerewe gukora, keretse gusa ibyo mu mahanga bikoresha ibibuga mpuzamahanga.
RDC ihana imbibi n’ibihugu icyenda birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Zambia, Angola, Sudani y’Epfo, Repubulika ya Centrafrique na Repubulika ya Congo na Tanzania.
Ku Rwanda, imipaka y’ibihugu byombi ni umunini n’umuto (Grande & Petite Barrière) n’uwa Kabuhanga mu Karere ka Rubavu ndetse n’uwa Rusizi I na Rusizi II mu Karere ka Rusizi.
Iyi mipaka yari isanzwe ifungwa saa Cyenda z’amanywa nyuma y’umwuka mubi waje hagati y’ibihugu byombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!