00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC yatanze amezi abiri yo kuba ingabo za EAC zavuye ku butaka bwayo

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 10 October 2023 saa 01:27
Yasuwe :

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko bitarenze tariki 8 Ukuboza, ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ziri muri icyo gihugu, zigomba kuba zahambiriye utwazo zigataha.

Ni ingabo zageze muri icyo gihugu mu mpera z’umwaka ushize, nyuma y’igihe hari imirwano hagati y’ingabo za Congo (FARDC) n’umutwe wa M23.

Izo ngabo zoherejwe muri gahunda ya EAC yo guhosha umwuka mubi no kujya hagati y’impande zirwana ngo zigane inzira y’ibiganiro.

Nyuma y’umwaka manda y’izo ngabo igenda yongerwa, Guverinoma ya Congo yavuze ko zigomba gutaha kuko nta mpinduka zazanye.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya yabwiye abanyamakuru ati “Ingabo za EAC zigomba kuva muri RDC tariki 8 Ukuboza kuko zitabashije gukemura ikibazo cya M23.”

Muyaya yavuze ko M23 yanze kubahiriza amasezerano ya Luanda ayisaba kujya mu bigo bigamije gusubiza abarwanyi bayo mu buzima busanzwe.

M23 yo ivuga ko idashobora kwemera gusubizwa mu buzima busanzwe hatabayeho ibiganiro byihariye na Leta ya Congo ngo ibyo uwo mutwe usaba bishyirwe mu bikorwa.

Congo kandi itangaje ibyo gutaha kw’ingabo za EAC mu gihe hashize icyumweru imirwano yubuye mu Burasirazuba bw’igihugu, aho ingabo za Leta zifatanyije n’urubyiruko ruzwi nka Wazalendo n’indi mitwe nka FDLR, bisubije tumwe mu duce twahoze mu maboko y’ingabo za EAC.

Ingabo za EAC zahawe amezi abiri yo kuba zavuye muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages