Amakuru ava mu muryango we avuga ko yashizemo umwuka kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gashyantare 2019.
Uyu mugabo wabaye muri politiki ya RDC igihe kitari gito, ni umwe mu ba visi perezida bane bashyizweho nyuma y’amasezerano ya Sun City, umwanya yabayeho kuva mu 2003-2006, yari ahagarariye ishyaka rya Joseph Kabila wari perezida icyo gihe.
Iri zina rizwi cyane ariko kubera ijambo Yerodia wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga ku bwa Perezida Laurent Désiré Kabila, yavuze muri Kamena 1998, ryashishikarizaga abaturage gutsemba ubwoko bw’Abatutsi baba Abanyarwanda cyangwa Abanye-Congo.
Ati “Kuri twe ni nk’umwanda n’udukoko duto dutera indwara tugomba kurandura dukoresheje uburyo n’ingamba zidasanzwe […] Ku ruhande rwacu twahisemo gukoresha umuti ushobora kuturandura burundu (udukoko)”.
Ibi kandi byanagarutsweho muri Raporo ku bikorwa by’ubushotoranyi bwakorewe u Rwanda ababikora bitwaje umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, yakozwe na bamwe mu bari bagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse yemezwa n’umutwe w’abadepite na Sena tariki ya 6 Werurwe 2013.
Iyi raporo igaragaza ko nyuma y’ijambo rya Yerodia, habaye ubwicanyi bwahereye Kinshasa bugakwirakwira mu gihugu hose, aho bamwe bishwe batwitswe abandi bakajugunywa mu ruzi rwa Congo.
Mu duce dutandukanye Abatutsi barishwe, ahatanzwe urugero rwa Kisangani hasanzwe icyobo rusange cyajugunywemo Abatutsi biciwe mu busitani bwari mu rugo rwa guverineri Yagi Sitolo.
Muri Kanama 1998, indege Boeing 727 ya sosiyete GOMAIR yari iy’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda yahanuwe ku Itegeko rya Perezida Laurent Desiré Kabila.
Hari kandi abasirikare mu ngabo za Congo ariko bavugaga Ikinyarwanda 148 biciwe mu nkambi ya Kamina umunsi umwe.
Ibi byatumye mu 2002 u Bubiligi bushyiraho impapuro zo guta Yerodia muri yombi kugira ngo agezwe imbere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Loni, aburanirwe ibyaha byo guhamagarira abandi gukora Jenoside.
RDC ariko yavuze ko kiriya gihugu nta bubasha gifite bwo kumugeza imbere y’ubutabera kandi Yerodia afite ubudahangarwa yahabwaga no kuba icyo gihe yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
Ku wa 14 Gashyantare 2002, urukiko rwanzuye ko ikirego cy’u Bubiligi hari byinshi kitubahirije kandi Yerodia afite ubudahanganwa, rutesha agaciro impapuro zo kumuta muri yombi.



















TANGA IGITEKEREZO