Ibi Mende yabitangaje kuwa gatandatu, asubizaUumunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Demokarasi n’ Uburenganzira bwa muntu, Tom Malinowski, ubwo mu rugendo yagiriraga i Kinshasa yatangaje ko ibiganiro Perezida Kabila ari kugirana n’ inzego zitandukanye mu gihugu cye, bitagomba gutinza amatora y’ Umukuru w’ igihugu ateganyije umwaka utaha wa 2016.
Minisitiri w’ itangazamakuru akaba n’ Umuvugizi wa Leta ya Congo, Lambert Mende, yatangaje ko kwinjira mu buzima bwite bw’ igihugu cyigenga ari ibintu bitemewe na gato.
Yagize ati: “ Ibi biganiro si ikibazo cy’abanyamahanga, ni icy’ abanye Congo. Ubu ni ubwoko bw’ ikintu kireba abaturage b’ igihugu. Twe tugomba kwamagana umuyobozi wese ugerageza kutuvangira, igihugu yaba aturukamo icyo aricyo cyose.”
Mende yakomeje avuga ko biteguye kumva inama z’ inshuti, ariko ngo nta mabwiriza na make bakeneye nyuma y’ imyaka 54 yose iki gihugu kibonye ubwigenge.
Yagize ati: “Ibi ntabwo bishobora kwemerwa n’ umunye Congo n’ umwe wishimiye kuba uwo ariwe.”
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, guhera kuwa Mbere Kamena ari kugirana ibiganiro bigamije amahoro muri RDC.
Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko imwe mu miryangompouzamahanga ivuga ko ibi biganiro bigamije guhindura ingengabihe y’ amatora y’ Umukuru w’ igihugu, abandi bakavuga ko bigamije ko Umukuru w’ igihugu yiyamamariza indi manda atemererwa n’ Itegeko Nshinga.
Itegeko Nshinga muri RDC riteganya ko Perezida wa Repubulika atarenza manda ebyiri, kandi Joseph Kabila ari ku musozo wa manda ye ya Kabiri.


















TANGA IGITEKEREZO