Muyaya yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 3 Mata ubwo yaganiraga n’itangazamakuru.
Umutwe wa M23 wari wahawe kugeza tariki 31 Werurwe kuba wasubiye inyuma wavuye mu duce twose wari warigaruriye, bitaba ibyo ukaraswaho n’ingabo zirimo iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
M23 yagiye isubiza uduce tumwe na tumwe mu two yari ifite ndetse intumwa zayo ziheruka guhura na Perezida wa Angola wahawe inshingano n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zo kuba umuhuza mu bibazo bya Congo.
Mu gihe hari gutegurwa isubukurwa ry’ibiganiro bya Nairobi aho Leta ya Congo igomba gukomeza kuganira n’imitwe yitwaje intwaro kugira ngo izirambike hasi, Minisitiri Muyaya yavuze ko M23 itarimo.
Yagize ati “Tuzaganira na M23 hehe? Ni inde uzaganira nayo? Umurongo Guverinoma yafashe urazwi kuri icyo kibazo […] abahuza barimo Perezida wa Angola n’uw’u Burundi batangiye kuvugana na M23 wenda bashobora kuba baravuganye ku bijyanye no gushira intwaro hasi ariko twe umwanzuro wacu turacyawuhagazeho, kugeza ubwo icyo dushaka gikozwe.”
Mu biganiro bya Nairobi kandi hari hatumiwe umutwe w’inyeshyamba wa CODECO ukorera muri Kivu y’Amajyaruguru, nyamara umaze iminsi ushinjwa kugaba ibitero ku baturage ukabica bunyamaswa.
Nko kuva mu Ukuboza 2022 kugeza mu mpera za Mutarama uyu mwaka, uyu mutwe washinjwaga kuba umaze kwica abaturage basaga 190.
Muyaya abajijwe niba uyu mutwe wo udakwiriye kuvanwa mu biganiro bya Nairobi yagize ati “Ndatekereza ko CODECO ikwiiriye gukumirwa [mu biganiro bya Nairobi] kimwe na M23. Twarabivuze kuva kera ko itari mu biganiro bya Nairobi mu gihe ikiri mu bugizi bwa nabi, ntabwo M23 izafatwa mu buryo bwihariye kuko yarushijeho guteza akaga abaturage bacu.”
Muyaya yavuze ko ibiganiro bya Nairobi bihuza RDC n’imitwe yitwaje intwaro bitagamije gufasha abagize iyo mitwe kwinjizwa mu gisirikare nkuko byahoze, ahubwo ari ukubafasha gusubizwa mu buzima busanzwe.
Yavuze ko igihugu cyabo cyafashe umwanzuro w’uko nta yindi mitwe yitwaje intwaro izongera kwemererwa kwinjira mu gisirikare, ahubwo bazajya basubizwa mu buzima busanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!