00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC yongeye kwikoma EAC ku ngabo zayo zitayifasha kurwanya M23

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 March 2023 saa 05:41
Yasuwe :

Minisitiri w’Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gilbert Kabanda, yikomye ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zitabafasha guhangana na M23, ikomeje kubarusha ingufu.

Kugeza ubu inyeshyamba za M23 ziri hafi y’agace ka Sake kari mu bilometero 30 uvuye mu mujyi wa Goma.

Ni mu gihe imirwano igikomeje hagati y’uwo mutwe n’Ingabo za Congo (FARDC). Buri ruhande rushinja urundi kurugabaho ibitero kandi bihabanye n’imyanzuro y’ibiganiro bimaze iminsi biba hirya no hino, bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu nama y’abaminisitiri yabaye ku wa Gatanu, Minisitiri Kabanda yavuze ko inyeshyamba za M23 zikomeje gufata uduce dutandukanye no kongera umubare w’abasirikare, mu gihe ingabo za EAC zihari ntacyo zibafasha.

Izo ngabo zatangiye kugera muri Kivu y’Amajyaruguru guhera mu Ugushyingo umwaka ushize, zigamije gufasha impande zombi kumvikana no guhagarika imirwano, M23 isabwa kuva mu duce yafashe, itabikora ikaraswaho.

Nubwo hari tumwe mu duce M23 yasubije, yatangaje ko nijya ishotorwa n’ingabo za Congo zikayirasaho, izajya yitabara igafata utundi duce.

Mu nama y’abaminisitiri, Kabanda yavuze ko ingabo za EAC ntacyo zibamariye kuko zitabafasha kurwana, kandi byose biba bareba.

Ingabo za EAC zageze muri RDC mu Ugushyingo 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages