Ismail Kajugiro Shyaka, Umujyanama wa kabiri akanaba Umuyobozi w’agategenyo ushinzwe intumwa z’ububanyi n’amahanga z’u Rwanda muri Sudani yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bw’Amahoro bwa Loni muri iki gihugu tariki 7 Gashyantare, azigaragariza ko zikomeje gukwiza isura nziza y’u Rwanda binyuze mu bikowa byo kugarura amahoro.
Uru ruzinduko yarugiriye i Darfur muri segiteri yo hagati ahaba ingabo ziswe itsinda rya Zilingei.
Kajugiro yashimye cyane ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri iki gihugu anagaragariza abo yahuye nab o ko ibi bikorwa byabo bikomeje kugira ingaruka nziza ku isura nziza y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.
Yagize ati “Umurimo mukora aha kuva mu 2004 wubatse isura nziza y’igihugu cyacu. Muri gukora byinshi ku gihugu murimo, ku cyababyaye ndetse no mu muryango w’ubutumwa bwa Loni (UNAMID).”
Kajugiro yasangije ubutumwa butandukanye ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro yahuye na zo ziyobowe na Brig Gen George Rwigamba, yibanda cyane ku mutekano rusange muri aka karere.
Si muri Sudani gusa ibikorwa by’Abanyarwanda n’ubunyamwuga bwabo mu kubungabunga amahoro byivugira kuko bishyira u Rwanda ku mwanya wa gatanu ku Isi mu bihugu byohereza ingabo nyinshi kandi zishoboye .
Kuri ubu Rwanda rufite abari mu butumwa bw’amahoro (abasirikare n’abapolisi) mu bihugu nka Sudani, Sudani y’Epfo, Mali, Centrafrique na Haiti; Aha rufite abasirikare basaga 5000 n’abapolisi basaga 600 mu butumwa bw’amahoro.



















TANGA IGITEKEREZO