Mugabe w’imyaka 92, ari ku butegetsi kuva Zimbabwe yabona ubwigenge yiyomoye ku Bwongereza mu 1980.
Mu birori by’inama y’ishyaka, umwe mu rubyiruko bo muri Zanu-PF yatanze igitekerezo ko Mugabe yagirwa Perezida ubuzima bwe bwose.
Gusa muri uyu mwaka habaye imyigaragambyo itandukanye yamagana ubutegetsi bwe. Ni mu gihe kandi iri shyaka ryahuye n’ihurizo rikomeye ryo gushaka umusimbura wa Mugabe mu gihe yaba avuye ku butegetsi.
Mu ijambo ryemera ubu busabe bwo kuziyamamaza mu 2018, Mugabe yasabye ko amakimbirane agaragara mu ishyaka yahagarara hagakurikizwa ibitekerezo by’ishyaka.



















TANGA IGITEKEREZO