Uyu muryango wagaragaje ibi kuri uyu wa gatanu tariki 28 Kanama 2015, aho watangaje ko abakora ubu bucuruzi abagera kuri 83% ari abagore n’abakobwa.
Umujyanama w’uyu muryango mu Karere k’Ibiyaga bigari, Gloriose Bazigaga, yabwiye RBA ko abakora ubu bucuruzi bahura n’imbogamizi nyinshi zirimo imikorere idahwitse.
Yagize ati “Abanyarwanda baragenda bagacururiza ku muhanda ntibiborohera kwinjira mu masoko y’i Goma cyangwa i Bukavu, kandi usanga bacibwa imisoro n’amahoro mu buryo budasobanutse n’inzengo nyinshi zimwe na zimwe zitanazwi.”
Yakomeje avuga ko ibyo bibangamira cyane aba bacuruzi aho kubona urupapuro rubemerera kwambuka umupaka ngo bibasaba gutanga amafaranga ku ruhande rwa DRC mu gihe ubusanzwe ari ubuntu.
Yavuze ko nyuma yo gutahura iyi mikorere idahwitse ikorerwa aba bacuruzi bafashe ingamba zirimo ukurwanya ruswa ikabije igaragara ku ruhande rwa Congo Kinshasa.
Yongeyeho ko ikibazo cy’amasaha agenerwa aba bacuruzi agiye kunozwa neza, harebwa uburyo yakongerwa kuko usanga ariho abangamiye abacuruzi.
Bazigaga ati “Amasaha na yo twasanze ari imbogamizi aho umucuruzi agomba kwambuka bitarenze saa kumi n’ebyiri, ubu rero tugiye kureba uburyo hakongerwa amasaha nibura akagera ku munani kandi bigakorwa ku mpande zombi.’’
Ikindi uyu mujyanama yagaragaje ko bagiye kwiga ho neza ngo ni umucyo ku misoro n’amahoro atangwa mu buryo budakwiye, bukanozwa hakanagaragazwa uburyo iyo misoro itangwa.
Hazanarebwa kandi ikijyanye n’ibikorwa remezo nk’amasoko, ububiko bw’ibicuruzwa n’ubwiherero bizafasha aba bacuruzi biganjemo abagore baba bafite n’abana akenshi bakabura uko babitaho.
International Alert ni umuryango udaharanira inyungu washinzwe mu mwaka wa 1986 mu Bwongereza, kugeza ubu ukorera mu bihugu 20 hose ku Isi birimo n’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO