Ruto yabivugiye mu rusengero rwo mu Karere ka Taita Taveta ku Cyumweru, tariki ya 27 Nzeri 2026. Yavuze ko abayobozi bakwiye kubera abandi urugero rwiza.
Yagize ati “By’umwihariko twebwe abayobozi, niba uri umuyobozi, ugomba kubera abandi urugero. Ntushobora kuba umuyobozi ngo ujye mu nama rusange wasinze, hanyuma ubwire abana cyangwa abayobozi bagenzi bawe kutaba abasinzi.”
Ruto yanenze kandi abagaruka ku matora yo mu 2022 bavuga ibyo yise amagambo adafite umurongo kubera ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge.
Ati “Amatora yabaye mu myaka ine ishize, ariko kubera urujijo, umuntu akaza akavuga ibintu bidafite umurongo.”
Nubwo ayo magambo yavuzwe nyuma y’ibyatangajwe na Kenyatta, Ruto ntiyigeze avuga izina rye cyangwa ngo amushinje mu buryo bweruye ko ari umusinzi, gusa itangazamakuru ryo muri Kenya ryashimangiye ko ari we yakomozagaho.
Ku wa 22 Nzeri 2026, mu nama y’ishyaka rya Jubilee yabereye i Nairobi, Kenyatta yavuze ko yemera ko Raila Odinga ari we watsinze amatora ya Perezida yo mu 2022. Kenyatta yari ashyigikiye Odinga muri ayo matora.
Komisiyo y’amatora yari yatangaje Ruto nk’uwatsinze, Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya na rwo rwemeza intsinzi ye nyuma yo gusuzuma ikirego cya Odinga. Ibyo Kenyatta aherutse kuvuga byongeye kubyutsa impaka mu banyapolitiki ku byavuye muri ayo matora.
Ruto yasabye abayobozi kugira ikinyabupfura no kwitondera amagambo n’imyitwarire yabo, kuko hari abaturage babafatiraho urugero.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!