Aba baturage bafatiwe mu duce twa Nyamilima na Buramba muri teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.
Aimé Mukanda Mbusa, ukorera umwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Rutshuru, yavuze imiryango y’abaturage bashimuswe isa n’aho iri mu kigandaro kuko ikeka ko batakiriho.
Bisa n’abo iyi miryango itegereje kubona imirambo y’ababo nk’uko inkuru ya ACTU7.CD. ibivuga.
Ati “Barapfuye ndetse mu gihe dutegereje icyo ibikorwa byo kubashakisha bizatanga n’imirambo yabo, icyo dusaba Guverinoma ya Congo ni uko yakemura ikibazo cy’aba bantu bahora baduteza umutekano muke.”
Ibikorwa byo gushimuta bikunze kwisubiramo muri teritwari ya Rutshuru nubwo hashyizweho ibihe bidasanzwe. Abayobozi b’inzego z’ibanze bari biteze impinduka nk’uko byari byatekerejwe n’Umukuru w’Igihugu, Félix Tshisekedi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!