Mu kwizihiza uwo munsi , Ikigo cy’Ubugenzuzi bw’Indege muri Ethiopia (ECAA), ku bufatanye na Minisiteri y’Ingendo, batangaje ko bageze mu cyiciro cya nyuma cy’icukumbura ryadindijwe n’icyorezo cya Coronavirus, rizerekana intandaro ya nyayo y’icyateye iyo mpanuka.
Amategeko mpuzamahanga agenga iperereza ku mpanuka z’indege, aha uburenganzira Ethiopia bwo gukora iperereza ku cyateye iriya mpanuka y’indege, kuko yabereye ku butaka bwayo kandi ikaba yarakozwe n’ikigo cyayo.
Gusa aya mategeko anaha uburenganzira ibindi bihugu bwo gutanga ibitekerezo mu iperereza, ari naho Amerika iziramo, kuko indege yakoze impanuka, Boeing 737 Max, yakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika cya Boeing Inc.
Amakuru Al Jazeera yamenye, ni uko abashakashatsi b’inzego zikora iperereza ku mpanuka z’indege muri buri gihugu, batari kumvikana kuri raporo ya nyuma izasohoka yerekana icyabaye intandaro nyakuri y’impanuka.
Bivugwa ko ubwo abashakashatsi bo muri Ethiopia bahaga abo muri Amerika raporo y’ibanze y’icyateye impanuka, abo muri Amerika bayigaye, kuko ‘itagaragaza neza amakosa yakozwe n’abapilote bari batwaye iyo ndege', ahubwo ikibanda ku kugaragaza ibibazo bya tekiniki nk’intandaro ya nyayo n’impanuka.
Birazwi cyane ko impanuka ya Ethiopian Airlines yatewe n’ikibazo cy’ikoranabuhanga rya MCAS rifasha mu kugenzura indege za Boeing 737 Max igihe ziri ku kirere.
Ubwo iryo koranabuhanga ryagiraga ikibazo, abapilote ngo ntibakoze ibirimo kurizimya kugira ngo rye gutuma indege imanuka. Ibi ariko aba bapilote barabikoze, ariko nyuma yaho baza kongera kuryatsa indege igwa ubwo, ari na ho Abanyamerika bahera bavuga ko ari ikosa ry'umupilote, dore ko umwe mu bari batwaye iyo ndege atari afite uburambe buhagije kuko yari agifite imyaka 29 gusa.
Ku bw’Abanyamerika , ngo iri kosa rikwiye guhabwa agaciro mu mpamvu zateye iriya mpanuka, bagatanga urugero ku bapilote bari batwaye indege ya Lion Air Flight bagize icyo kibazo bakazimya iryo koranabuhanga indege ntigire ikibazo, n’ubwo umunsi umwe nyuma yaho nayo yakoze impanuka yahitanye abantu 189 bari bayirimo, impanuka yabaye amezi atanu mbere y’iya Ethiopian Airlines.
Biravugwa ko nyuma y’isohoka rya raporo ya Ethiopian Airlines, Abanyamerika bazasohora ibitekerezo byabo byihariye kuri iyo raporo, bishobora kuzaba bitandukanye n’ibizasohoka muri raporo y’iperereza ryakozwe na Ethiopia.





Ibitekerezo 0