00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sénégal: Abdulaye Wade arashinja Perezida Macky Sall ruswa

Yanditswe na

Florence Kankwanzi

Kuya 23 October 2014 saa 09:10
Yasuwe :

Uwahoze ayobora Sénégal, Abdoulaye Wade ku wa Kabiri yavuze ko agiye kurega mu nkiko Macky Sall wamusimbuye ku buyobozi bw’icyo gihugu amushinja kurya ruswa.
Mu nama yahuje komite nyobozi y’Ishyaka Riharanira Demukarasi muri Sénégal (PDS), Abdoulaye Wade abereye umunyamabanga mukuru nibwo yeruye akavuga ko uwamusimbuye yariye ruswa yahawe n’umuyobozi w’uruganda rushongesha amabuye y’agaciro Arcelor Mittal.
Wade ati “Umukuru w’igihugu na Minisitiri we Ushinzwe Amabuye y’Agaciro (…)

Uwahoze ayobora Sénégal, Abdoulaye Wade ku wa Kabiri yavuze ko agiye kurega mu nkiko Macky Sall wamusimbuye ku buyobozi bw’icyo gihugu amushinja kurya ruswa.

Mu nama yahuje komite nyobozi y’Ishyaka Riharanira Demukarasi muri Sénégal (PDS), Abdoulaye Wade abereye umunyamabanga mukuru nibwo yeruye akavuga ko uwamusimbuye yariye ruswa yahawe n’umuyobozi w’uruganda rushongesha amabuye y’agaciro Arcelor Mittal.

Wade ati “Umukuru w’igihugu na Minisitiri we Ushinzwe Amabuye y’Agaciro bagiranye amasezerano na sosiyete Arcelor Mittal bamaze kwakira ruswa”.

Jeune Afrique ivuga ko muri Nzeli uyu mwaka iyi sosiyete ikomeye y’Abahinde yumvikanye na Leta ya Sénégal ikayiha akayabo k’Amayero miliyoni 110.

Ni nyuma y’uko Urukiko rukemura amakimbirane rw’i Paris, rwari rwafashe icyemezo cy’uko Sénégal ihagarika amasezerano yo kwegurirwa ikirombe cyo gucukuramo ubutare (fer) yari ifitanye n’iyi sosiyete .

Ibinyamakuru byo muri Sénégal byatangaje muri Kamena 2012 ko Perezida Macky Sall yakoresheje ububasha bwe agaha sosiyete yitwa Tim Sénégal iyoborwa na murumuna we ibyemezo byo gucukumbura no gucukura peteroli aho yatahuwe muri icyo gihugu.

Umwunganizi mu by’amategeko wa Abdulaye Wade, Me. El Hadji Amadou Sall yatangaje ko bagiye kuvugana n’abo bafatanyije mu yandi mashyaka ngo barebe niba bazatanga ikirego muri Sénégal honyine cyangwa niba bazakigeza no mu zindi nzego zo hanze ya Sénégal.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages