Inkuru ya Jeune Afrique igaragaza ko iryo bara ryabaye tariki ya 20 Werurwe, nyuma ya saa saba z’amanywa, aho abanyagihugu bagiye kubona babona mu kiganiro ‘Tarixu Juma’ cyatambukaga hajemo amashusho y’urukozasoni, ibyateje ikibazo gikomeye by’umwihariko mu gace ka Mouride ikoreramo kiganjemo abayoboke b’idini ya Islam.
Ubuyobozi bw’iyo televiziyo y’abasilamu ya Touba (Touba TV) bwasohoye itangazo bugaragaza ko butishimiye ibyabaye ndetse bushyira mu majwi sosiyete y’itumanaho Groupe Excaf Télécom ihuje amasheni 120 aho atatu muri yo yerekana filime z’urukozasoni.
Bati « Ni kidobya , ni ukwangiza kandi ni uguha urwaho satani kugira ngo avangire umurongo wa sheni ya televiziyo yigisha indangagaciro ndetse n’inyingisho z’idini ya Islam.”
Icyo gikorwa cyafashwe nk’icy’urugomo ndetse uhagarariye Abasilamu mu Mujyi wa Dakar avuga ko bagiye kugeza ikirego mu bushinjacyaha.
Ku rundi ruhande ariko Babacar Touré, umuyobozi w’inama nkuru ishinzwe kugenzura amajwi n’amashusho yanze kugira byinshi abivugaho, gusa agaragaza ko ari ikosa rya tekiniki ryabaye bityo ko atari ibintu byari byagambiriwe.
Ubuyobozi bwa Groupe Excaf Télécom bwo buvuga ko kubera ko iyo televiziyo ikoresha ikoranabuhanga rya ’analogue’ haba hari umukozi wayo wacokoje dekoderi z’indi sheni bigatuma amashusho yivanga.
Iyi sosiyete yahawe gukora ibyo guhindura amashusho ya televiziyo mu buryo bugezweho, yari yatangaje ko ibyo bizakorwa bitarenze Kamena 2015, ariko yaje kubyigiza inyuma bituma abaturage bakomeza gukoresha uburyo bushaje, none bitangiye gutuma amashusho ya televiziyo azamo agatotsi.



















TANGA IGITEKEREZO