Mu rubanza rwabaye kuwa Gatatu, umushinjacyaha Mbacké Fall yamaze amasaha arindwi agaragaza impamvu Habré ushinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’intambara n’iyica rubozo akwiye gufungwa burundu.
Fall yasabiye Habré igihano kiruta ibindi kuko nubwo urwo Rukiko Nyafurika rutemerewe gutanga igihano cyo gufungwa imyaka irenze 30, rushobora gutanga igihano cya burundu igihe ibyaha uregwa ashinjwa bikomeye.
Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI dukesha iyi nkuru yavuze ko Ishyirahamwe ry’abagizweho ingaruka n’ibyaha Habré yakoze bashimishijwe n’igihano yasabiwe kuko n’ibyaha yakoze bikomeye nk’uko byahamijwe n’Umuyobozi waryo Souleymane Guengueng.
Abunganira Hissène Habré bo bagaragaje ko batatunguwe n’ibyasabwe n’Umushinjacyaha ndetse bagaragaza ko kuri uyu wa Kane baza kugaragaza ko arengana.
Habré wayoboye Tchad hagati ya 1982 na 1990, akurikiranyweho ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyokomuntu n’ibikorwa by’iyicarubozo.



















TANGA IGITEKEREZO