00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sénégal: Hissène Habré yasabiwe gufungwa burundu

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 11 February 2016 saa 09:03
Yasuwe :

Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko Nyafurika ruherereye i Dakar muri Sénégal ruri kuburanisha uwahoze ari perezida wa Tchad Hissène Habré, yamusabiye igihano cyo gufungwa burundu ari nacyo gisumba ibindi gitangwa n’urwo rukiko.

Mu rubanza rwabaye kuwa Gatatu, umushinjacyaha Mbacké Fall yamaze amasaha arindwi agaragaza impamvu Habré ushinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’intambara n’iyica rubozo akwiye gufungwa burundu.

Fall yasabiye Habré igihano kiruta ibindi kuko nubwo urwo Rukiko Nyafurika rutemerewe gutanga igihano cyo gufungwa imyaka irenze 30, rushobora gutanga igihano cya burundu igihe ibyaha uregwa ashinjwa bikomeye.

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI dukesha iyi nkuru yavuze ko Ishyirahamwe ry’abagizweho ingaruka n’ibyaha Habré yakoze bashimishijwe n’igihano yasabiwe kuko n’ibyaha yakoze bikomeye nk’uko byahamijwe n’Umuyobozi waryo Souleymane Guengueng.

Abunganira Hissène Habré bo bagaragaje ko batatunguwe n’ibyasabwe n’Umushinjacyaha ndetse bagaragaza ko kuri uyu wa Kane baza kugaragaza ko arengana.

Habré wayoboye Tchad hagati ya 1982 na 1990, akurikiranyweho ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyokomuntu n’ibikorwa by’iyicarubozo.

Hissène Habré wahoze ari Perezida wa Tchad
Umushinjacyaha Mbacké Fall yamaze amasaha arindwi agaragaza impamvu Habré akwiye gufungwa burundu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages