Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sénégal yatangaje kuri uyu wa Mbere ko Faye yafashe uwo mwanzuro nyuma y’ibiganiro byamuhuje na na Sall ku wa 17 Nyakanga.
Kuri Macky Sall gushyigikirwa na Sénégal ni ingenzi cyane, nubwo hagati ye n’ubutegetsi buriho hakomeje kugaragara ubwumvikane buke bushingiye ku bibazo bya politiki.
Macky Sall wayoboye Sénégal kuva mu 2012 kugeza mu 2024, ari mu bakandida batanu bahatanira gusimbura António Guterres ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni. Manda ya Guterres izarangira ku wa 31 Ukuboza.
Perezida Faye yasabye Guverinoma ye “gushyira hamwe imbaraga zose” mu gushyigikira kandidatire ya Sall, avuga ko “ubu ari kandidatire ya Sénégal igamije gukorera Afurika.
Iyi ntambwe yafashwe nk’igikorwa gikomeye cya politiki Perezida Faye yakoze kuko ubutegetsi bwe bwakunze kunenga imiyoborere ya Macky Sall.
Mu 2024, Sall yagerageje gusubika amatora ya Perezida, icyemezo cyakurikiwe n’imyigaragambyo yaguyemo abantu. Nyuma, Urukiko rurinda Itegeko Nshinga rwa Sénégal rwatesheje agaciro uwo mwanzuro.
Faye yaje gutsinda amatora, asimbura Sall ku butegetsi muri Mata 2024. Icyakora, umubano hagati y’impande zombi wakomeje kuba mubi.
Guverinoma ya Faye yashinje ubutegetsi bwa Sall kuba bwaracunze nabi umutungo w’igihugu no gukandamiza abatavuga rumwe na bwo muri politiki. Sall yahakanye ibyo birego.
U Burundi, buyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ni bwo bwatanze kandidatire ya Macky Sall kuri uwo mwanya muri Loni. Kugeza kuri uyu wa Mbere, Sénégal yari itaratangaza ku mugaragaro ko ishyigikiye kandidatire ye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!