Usibye icyifuzo cyo guhindura Itegeko Nshinga, mu mpera z’icyumeru gishize Perezida Macky yagaragaje izindi ngingo zigera kuri 15 zigomba gusubirwamo harimo ububasha bw’Inteko Ishinga Amategeko, uburenganzira n’inshingano z’umuturage n’ibindi.
Umuvugizi w’ishyaka riri ku butegetsi muri Senegal, Seydou Gueye yavuze ko gushaka guhindura Itegeko Nshinga ari inzira ya demokarasi.
Umuvugizi w’ishyaka riharanira demokarasi (PDS) rya Abdoulaye Wade wahoze ari Perezida muri Senegal, Babacar Gaye, yavuze ko icyifuzo cyo guhindura Itegeko Nshinga kitari gikwiye kuvangwa n’ibindi byifuzo by’ibigomba guhinduka Perezida yatanze.
Ati ”Ndumva inzego za politiki zitazemera ko Perezida ahindura imyaka igize manda ndetse n’Itegeko Nshinga“.
Kuri ubu akanama gashinzwe Itegeko Nshinga muri Senegal niko kagomba guzusuma ibyifuzo bya Perezida, abaturage kandi bakaba aribo bagomba gufata icyemezo biciye muri referendumu.
RFI dukesha iyi inkuru yavuze ko Macky Sall yifuje ko yarangiza manda ye ya mbere nyuma y’imyaka itanu gusa, ariko ashobora gusubira kwiyamamaza mu mwaka wa 2017 ku nshuro ya kabiri aho kuba mu 2019 nk’uko byari biteganyijwe.
Itegeko Nshinga rya Senegal ryemerera umukuru w’igihugu kutarenza manda ebyiri z’imyaka irindwi ku butegetsi, ariko Perezida Macky Sall arashaka kuyishyira kuri manda ebyiri z’imyaka itanu gusa.



















TANGA IGITEKEREZO