00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senegal:Sosiyete sivile yanenze urukiko rwanze kugabanya imyaka ya manda ya Perezida

Yanditswe na

Denyse Umukunzi

Kuya 18 February 2016 saa 07:51
Yasuwe :

Sosiyete Sivile muri Senegal yanenze bikomeye icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga cyo kutagabanya imyaka igize manda ya Perezida kandi Umukuru w’Igihugu ubwe yari yabyisabiye.

Umwaka ushize Perezida Macky Sall yari yifuje ko imyaka igize manda yagabanywa , aho kuba irindwi igashyirwa kuri itanu.

Urukiko rw’Ikirenga muri Senegal rumaze kubisuzuma, rwagaragaje ko kugabanya iyo myaka byaba bihabanye n’Itegeko Nshinga ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryaryo ruhita rubitesha agaciro, nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga.

Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro Nyafurika rirengera uburenganzira bwa muntu (RADHO), Aboubakry Mbodji agereranya ibi nk’umukino w’amacenga wa Macky ndetse no gusubira inyuma muri demokarasi.

Mbodji avuga ko Perezida yari yarabyijejeje abaturage ubwo yamaraga gutorwa, kuri we ngo abona kwemera cyangwa kwanga kugabanya imyaka ya manda byari bikwiye kuba icyemezo cy’abaturage.

Mu mpeza z’umwaka wa 2015, ageza ijambo ku baturage, Perezida Macky Sall nibwo yagaragaje icyifuzo cye cy’uko Itegeko Nshinga ryavugururwa ,hakagabanywa imyaka ya manda.

Ni icyemezo cyari cyatangaje benshi, ndetse imiryango mpuzamahanga itangira kuvuga ko nibiramuka bibaye izaba ri inzira nziza ya demokarasi muri Afurika.

Perezida Macky Sall yatowe mu mwaka wa 2012, manda ye ikaba igomba kurangira mu mwaka wa 2019.

Perezida Macky Sall yashatse ko imyaka igize manda yagabanywa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages