Uyu muganga w’imyaka 38 yafashwe ku wa Kane tariki 2 Mata 2026, ubwo yari ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Blaise Diagne, aho bivugwa ko yashakaga kuva mu gihugu.
Amakuru yashyizwe hanze na RFI avuga ko uyu mugabo akekwaho gukora imibonano mpuzabitsina n’umunyamakuru wa televiziyo, Pape Cheikh Diallo, umwe mu bantu bagarukwaho cyane muri dosiye ifitanye isano n’ibikorwa binyuranyije n’umuco ndetse no gukwirakwiza Virusi Itera SIDA ku bushake.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira ubutumwa bwinshi bugaragaza impungenge abaturage bafite ku buziranenge bw’amaraso abikwa n’iki kigo niba ataranduye.
Ibi byatumye iki kigo gisohora itangazo rivuga ko amaraso yose yakirwa akorerwa isuzuma rikomeye mbere yo kubikwa cyangwa gukoreshwa.
Iryo tangazo rigira riti “Buri shashi y’amaraso ikusanywa, ibanza gusuzumwa by’umwihariko hitabwa ku kureba ku ndwara zirimo SIDA[..] gutanga amaraso kugira ngo bikomeze kuba igikorwa cyizewe.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!