Sénégal ni kimwe mu bihugu bike bibamo uwo muco wo kubaha abayobozi b’idini ku rwego bashobora guhagarika imyigaragambyo ubuyobozi bw’igihugu bwananiwe cyangwa bagahosha umwuka mubi hagati y’abarwanya leta na leta.

Ubusanzwe iki gihugu gituwe n’abarenga miliyoni 16.3. Muri bo 95.9% ni abayoboke b’idini ya Islam, bagira amahame menshi bagenderaho y’iryo dini ariyo mpamvu kenshi amahoro n’umutekano biharangwa biterwa n’uko abaturage n’abayobozi bagendera ku mahame y’idini kuruta amategeko y’igihugu.

Abayobozi bakuru mu idini ya Islam cyangwa abantu bubashywe muri iryo dini bita ‘marabouts’, nibo bihishe inyuma ya buri gikorwa cya politike kibera muri Sénégal kuva ku kwiyamamaza kwa perezida kugeza abaye we ndetse bagakomeza kumukurikirana mu buyobozi bwe.

Mu byumweru bike bishize, aba ba-marabouts bakoze igikorwa cy’indashyikirwa bagira uruhare rukomeye mu guturisha igihugu cyari kibasiwe n’imyivumbagatanyo yahitanye abantu, yatewe n’ifungwa ry’umwe mu batavuga rumwe na leta, Ousmane Sonko, wafunzwe ashinjwa gufata ku ngufu umugore akanamutera inda.

Benshi mu bigaragambyaga bavugaga ko iki kirego cyashyizwe kuri uyu mugabo ari amayeri ya Perezida wa Sénégal, Macky Sall, yo kugira ngo Sonko acecekeshwe maze ntaziyamamaze mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuba mu 2024.

Ibi byatumye abamushyigikiye bakomoka mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Mouvement de Défense de la Démocratie (M2D) abereye umuyobozi birara mu mihanda bakigaragambya kugeza ubwo ingabo z’igihugu zabarasheho amasasu, hakaba akavuyo katumye bamwe muri bo babura ubuzima.

Uko umuyobozi mukuru w’idini ya Islam yahosheje imyigaragambyo

Umuyobozi mukuru w’idini ya Islam muri Sénégal (caliph), Serigne Mountakha Bassirou Mbacké, amaze kubona ibiri kugera mu gihugu, yatumije inama y’igitaraganya yamuhuje n’intumwa ze eshanu, maze azohereza i Dakar mu Murwa Mukuru ku tariki 12 Werurwe nyuma y’iminsi icyenda Sonko atawe muri yombi.

Kuri uwo munsi izo ntumwa zahuye n’abayoboke ba Ousmane Sonko bo mu ishyaka M2D zibashyikiriza ubutumwa bwa Mbacké. Ku munsi wakurikiye tariki 13 Werurwe M2D yahise itanga itangazo ibwira abayoboke bayo ko imyigaragambo yari iteganyije kuba uwo munsi isubitswe izaba ku munsi ukurikiye.

Imyigaragambyo irasubikwa ariko abo muri iri shyaka bagira ibyo basaba Mbacké binyuze mu ntumwa ze. Bamubwira ko kugira ngo batange amahoro ari uko babanza gufungura bamwe mu bafungwanye na Sonko bashinjwa ubufatanyacyaha n’abo batavuga rumwe na Leta.

Tariki 24 Werurwe bose barafunguwe koko. Maze amahoro arahinda.

Umwe mu bavandimwe ba Sonko byamwanze mu nda, avuga ukuri ku bibera muri Sénégal. Yagize ati “Twerekanye ibitubangamiye. Ariko ukuri ni uko muri Sénégal, ntacyo wakora Caliph atacyemeye. Ni ayahe mahitamo yandi M2D yari ifite uretse kumvira Caliph ubundi tukareka idini rigatsikamira leta.”

Yakomeje agira ati “Ubwo ni ugutegereza Caliph agafata umwanzuro w’ikizakorwa nyuma.”

Shehe Guèye, umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe rishinzwe ubumwe bwa Islam muri Sénégal (Cudis) ari naryo ryohereje intumwa kwa Perezida, Macky Sall, ngo afungure Sonko, yavuze ko uku kwitambika kwa Islam muri politike y’igihugu ari iby’ingenzi ndetse ko mbere y’uko abakoloni baza, ubwami bwagirwaga inama n’abayobozi mu idini ya Islam.

Ati “Na mbere y’Ubukoloni, ubwami bwagirwaga inama n’abayobozi b’idini binyuze muri gahunda yo kwigisha no guhindura abagize ingoro y’ibwami abayoboke b’idini ya Islam. Nyuma y’Ubukoloni abanyepolitiki bakomeje gukenera abayobozi bo mu idini ya Islam kugira ngo bagume ku buyobozi ndetse bakabifashisha kugira ngo bayobore neza.”

Si ibi gusa kandi, hari n’indi myanzuro n’ibikorwa byinshi abayobozi b’idini ya Islam muri Sénégal bagiye bafata, ndetse kugira ngo uwahoze ari perezida w’icyo gihugu, Abdoulaye Wade, yiyunge na perezida uriho ubu byabaye ku busabe bw’Umuyobozi Mukuru wa Islam muri icyo gihugu, Serigne Mountakha Bassirou Mbacké.

Abayobozi bakuru ba Islam muri Sénégal bafite ijambo rikomeye ku baturage bo muri icyo gihugu
Abayobozi bakuru ba Islam muri Sénégal bafite ijambo rikomeye ku baturage bo muri icyo gihugu