Abdoulaye Wade wahoze ari Perezida wa Sénégal yatangaje ko yiteguye guhara ubuzima bwe akaburizamo igihano gishobora guhabwa umuhungu we ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa byatangaje ko Wade yavugiye imbere y’imbaga y’abatuye iki gihugu mu nama y’ishyaka ritavuga rumwe na leta ko yiteguye gutanga ubuzima bwe agakora buri cyose gishoboka ariko umuhungu we Karim Wade nraburanishwe.
Karim Wade yatangiye gukurikiranwa guhera mu Nyakanga 2014, ubushinjacyaha bwemeza ko bufite ibimenyetso ko yigwijeho iyi mitungo.
Se, Abdoulaye Wade yavuze ko azamwitangira, ati " Ntazahanwa kubera ko ntazemera ko urwo rukiko rumuburanisha. Niteguye gutanga ubuzima bwanjye ngo bye kubaho. Umuntu udahaguruka mu gihe umuhungu we afunzwe aba ari ikigwari.”
Hari hashize iminsi mike Wade atangaje ko Perezida wa Cote d’Ivoire, Alassane Ouattara n’uwa Congo Brazzaville Denis Sassou Nguesso basabye uwa Senegal guca inkoni izamba akarekura Karim Wade.
Karim ari mu bashobora kwiyamamariza Senegal mu matora ataha.
Yafashwe muri Mata 2013ari kumwe n’abandi benshi mu bayobozi b’ishyaka rya (Parti démocratique sénégalais –PDS) ryahoze riri ku butegetsi riyobowe na Abdoulaye Wade bose bashinjwa kwigwizaho imitungo.
Umubyeyi we avuga icyaha umuhungu we aregwa cyahimbwe kugira ngo barwanye abatavuga rumwe na leta bashobora kuziyamamaza mu matora ataha ya Perezida ateganyijwe mu mwaka wa 2017.
Abdoulaye Wade yabaye Perezida w’iki gihugu kuva mu mwaka wa 2000 kugera mu wa 2012, ubu afite imyaka 88 y’amavuko.



















TANGA IGITEKEREZO