Iki gihugu gikora ku nyanja ya Atlantique, cyatangaje ko abo bantu batangiye gufatwa guhera kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.
Bafashwe bashaka kwambukira ku mwigimbakirwa uzwi nka Canary Islands ubinjiza muri Espagne.
Aba bantu BBC yatangaje ko bafashwe ubwo umuraba wabaga mwinshi mu nyanja bikaba ngombwa ko ubwato buhindukira bukagaruka bugana ku nkombe za Sénégal, aho basanze inzego z’umutekano zibategereje.
Muri Nyakanga uyu mwaka, Guverinoma ya Sénégal yashyizeho gahunda y’imyaka icumi yo guhangana n’abimukira batubahirije amategeko.
Kuva umwaka wa 2023 watangira, abimukira basaga 140 barapfuye cyangwa baburiwe irengero, ubwo bageragezaga kwambuka mu buryo butemewe n’amategeko nkuko Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira (IOM) wabitangaje.
Muri Kanama uyu mwaka, abantu 2,690 bageze kuri Canary Islands bavuye muri Sénégal na Maroc.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!