Perezida wa Sierra Leone Ernest Bai Koroma ya sabye abaturage kumara icyumweru basenga biyiriza ubusa kugira ngo icyorezo cya Ebola gicike burundu muri icyo gihugu.
Ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko Perezida Koroma yasabye abaturage ko muri icyo cyumweru basenga kandi bagakora ibikorwa cy’urukundo.
Yagize ati " Ku bufatanye n’abayobozi b’amadini , guhera uyu munsi tariki ya mbere Mutarama 2015 dutangiye icyumweru cyo kwiyiriza ubusa , gusenga no gukora ibikorwa byiza .Nsabye buri muntu wese gukora ibikorwa by’urukundo n’impuhwe. "
Perezida Koroma yanasabye Minisitiri w’Uburezi muri ciyo gihugu gufungura ibigo by’amashuri yafunzwe guhera mu kwezi kwa Nyakanga 2014, kubera Ebola.
Icyemezo cyo kumara icyumweru mu masengesho no kwiyiriza ubusa cyafashwe nyuma y’iminsi itatu yabonetse abandi banduye Ebola.
60% by’abaturage ba Sierra Leone ni Abayisiramu, 10% ni Abakiristo naho 30 % basenga inyamaswa ( animistes ).
Muri Sierra Leone kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani mu ruhame byari bibujijwe. Mu gihe cy’umwaka , Ebola imaze guhitana abarenga 7890 muri 20,171 bayanduye.


















TANGA IGITEKEREZO