Visi Perezida Sumana yahisemo kwishyira mu kato agamije gutanga urugero rwiza kugira ngo asuzumweho ebola nyuma yuko John Koroma wamurindaga ahitanywe na Ebola mu cyumweru gishize.
Sam Sumana yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ko ameze neza kandi ko nta bimenyetso bya ebola agaragaza ko ariko ko yashakaga ko bigaragazwa n’abaganga. Abakorana nawe nabo barimo gusuzumwa.
Sumana niwe muyobozi wa mbere wo mu nzego zo hejuru wishyize mu katio ngo asuzumweho Ebola.
Abayobozi bo muri Sierra Leone batangaje kuva ku ya 16 Gashyantare habonetse abantu 99 barwaye Ebola kandi ko 63 muri bo abo mu murwa mukuru Freetown.
Perezida wa Sierra Leone, Ernest Bai Koroma yatanze itegeko ko abatwara abagenzi mu modoka bagomba kugabanya umubare ho 25% kugira ngo abantu bategerana cyane.
Ebola ikomeje guhitana abantu muri Sierra Leone n’ubwo hari ikizere ko ishobora kuhacika burundu.
Abantu basaga 23, 500 banduye Ebola naho abasaga ibihumbi 10 irabahitana muri Sierra Lone , Guinea na Liberia kuva yakwaduka mu Kuboza kwa 2013.



















TANGA IGITEKEREZO