00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Singapore: Yakatiwe gufungwa ibyumweru bitatu azira gukoresha OnlyFans

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 October 2022 saa 09:15
Yasuwe :

Urukiko rwo muri Singapore rwakatiye Titus Low w’imyaka 22 gufungwa ibyumweru bitatu, azira kurenga ku mabwiriza yahawe yo kudakoresha urubuga rwa OnlyFans.

Uyu musore asanzwe akoresha OnlyFans nk’umwe mu bashyiraho amashusho abashaka kuyareba bakishyura. Yari ari gukorwaho iperereza na polisi ku mashusho arimo ibiterasoni ashobora kuba yarashyize kuri urwo rubuga.

Muri icyo gihe yakorwagaho iperereza, yasabwe kwirinda gukoresha urwo rubuga ariko abirengaho, ari nacyo cyatumye ahabwa igifungo cy’ibyumweru bitatu.

Titus yaburanye yemera icyaha cyo gusuzugura amabwiriza ya Polisi no koherereza abandi amashusho y’urukozasoni. Iki cyaha cya nyuma yagihanishijwe amande y’amadolari 2000.

Biteganyije ko igihano yahawe n’urukiko azagitangira tariki 26 Ukwakira uyu mwaka.

Gucuruza amashusho y’urukozasoni muri Singapore ntabwo byemewe, icyakora ntabwo urubuga rwa OnlyFans rwigeze ruhagarikwa nubwo amashusho nk’ayo akunze kunyuzwaho. Nubwo rwemewe, imbuga nk’izo zigenzurirwa hafi na Leta ngo hamenyekane ibinyuzwaho.

Titus Low ni we muntu wa mbere uhaniwe gushyira amashusho y’urukozasoni kuri OnlyFans.

Titus Low yafunzwe azira kurenga ku mabwiriza ya Polisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages