Yahise yitabira iyo yindi yabaye mu masaha y’umugoroba, hashize umwanya aragaruka arongera aricara akomeza ibiganiro ntiyavuga ibijyanye n’iyo avuyemo.
Muri iyo minota mike Trump yamaze, yari amaze gufata umwanzuro karundura ku bubanyi n’amahanga mu gihe cyose amaze ku butegetsi, kuko yari atanze ijambo rye rya nyuma ku ikoreshwa rya drones mu kugaba igitero.
Ku munsi wakurikiyeho, inkuru yasakaye hose ko Gen. Maj. Qasim Soleimani yishwe na Amerika muri Iraq. Ntabwo uyu mugabo yishwe nk’uko Osama bin Laden cyangwa Abu Bakr al-Baghdadi bishwe kuko bo bahizwe bikomeye.
Kuri Soleimani we ntibyari ngombwa ko ahigwa, kuko amakuru yose amwerekeyeho inzego z’ubutasi za Amerika zari ziyafite kuva kera na kare, icyari gisigaye ni ukugira ngo perezida atange uburenganzira ubundi abasirikare bakore akazi kabo.
George W. Bush na Barack Obama ntibigeze bafata uyu mwanzuro. Icyo wamenya ni uko Obama ku butegetsi bwe yigengesereye cyane ku byo kuba yakwica Soleimani.
Aba bayobozi bombi batekerezaga ko kwica uyu musirikare ukomeye wa Iran byageza igihugu ku ntambara ishobora gukwira hose, ikaba yakwibasira ibihugu by’inshuti za Amerika mu Burayi no mu Burasirazuba bwo hagati.
Kuri Trump ho si ko ibintu yabibonaga kuko avuga ko mu gihe igihugu cye cyaterwa, Iran yahinduka umuyonga.
Trump ni umwe mu bayobozi ba Amerika batandukanye ndetse ufata ibyemezo abandi bose bakunze gutinya. Yaba mu rwego rw’ubukungu n’ubucuruzi cyangwa se ibya gisirikare, ibyemezo bya Trump ni karundura, ntajya mu byo guca hirya no hino afata icyemezo abandi batinye.
Kuki Trump yishe Soleimani ubu?
Nyuma y’urupfu rwa Soleimani, Trump yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko uyu mugabo yari akwiye kuba yarishwe mbere. Impamvu yanditse gutya irumvikanisha koko icyatumye agabwaho igitero.
Ukuri guhari ni uko ibitero bya drones byishe Soleimani, byaje nk’igisubizo ku mugambi wari umaze igihe ucurwa na Iran. Hari hashize iminsi hari igitero kigabwe ku banyamerika muri Iraq bigizwemo uruhare n’umutwe w’abarwanyi ushyigikiwe na Iran.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Amerika, Mike Pompeo, yatangaje ko Amerika yari ifite amakuru ko Soleimani ari mu mugambi ukomeye wo kugaba igitero ku banyamerika.
Mbere y’uko Soleimani yicwa, n’ubundi Trump yari yarahaye amabwiriza ingabo za Amerika ko aho bazamubona bazamukuramo umwuka. Ibi yabibwiye ingabo nyuma y’ibitero bya hato na hato byagiye bigabwa ku birindiro by’ingabo za Amerika muri Iraq.
Abo Trump yagishije inama mbere yo kwica Soleimani
Trump ntabwo ari umuntu uhubuka nk’uko benshi babitekereza, kuko ibyemezo byinshi afata biba bifite aho byavuye kandi byizweho n’abahanga. Icyo atandukaniyeho n’abandi, ni uko we ahitamo umwanzuro ubabaza kurusha indi yose aba yashyiriwe ku meza.
Trump yagiranye ibiganiro byinshi n’abajyanama be mbere y’igitero cya drones muri Iraq, ndetse bakagenda bamubwira icyo batekereza ku kuba cyagabwa.
Pompeo aherutse gutangaza ko abayobozi ba Amerika bafata umwanzuro “ushingiye ku isesengura ryaturutse ku makuru y’ubutasi”. Aya makuru y’ubutasi yagiye akusanywa kuri Soleimani ku bikorwa bye muri Iraq niyo yaganishije ku mwanzuro ukomeye wo ku wa Gatanu ushize.
Amerika yari imaze iminsi myinshi ikurikirana intambwe zose za Soleimani, hanyuma amakuru yose agahabwa Trump umunota ku wundi. Ni we wafashe umwanzuro w’uko uburyo bwiza bwo kwica Soleimani ari uko yaba ari hafi y’ikibuga cy’indege cya Baghdad.
Ikindi ni uko mbere y’igitero, White House yamenyesheje abagize Inteko Ishinga Amategeko b’inshuti zayo, byatumye aba- démocrate basigara nta makuru bafite.
Ku rundi ruhande, hari abayobozi batangaje ko kuba Trump yarafashe umwanzuro wo kwica Soleimani nyuma y’uko agize uruhare mu bitero birimo icyagabwe kuri Ambasade ya Amerika muri Iraq byamugaragaza nk’umuntu ukomeye kurusha Obama.
Ese Soleimani yari mubi koko?
Iki ni ikibazo benshi bibaza, bishingiye ku buryo yari akunzwe mu gihugu cye, bagaheraho bavuga ko Trump n’ubundi ahubuka mu myanzuro.
David French yasezerewe mu ngabo za Amerika afite ipeti rya Major. Uyu mugabo ubwo yari mu gisirikare, yamaze igihe kinini ari mu ntambara muri Iraq ku ngoma ya George W. Bush.
Mu nyandiko yanyujije mu kinyamakuru The Times, agaruka ku buryo Trump yakinnye ikarita ya nyayo mu kwica Soleimani ashingiye ku buryo azi uyu mugabo.
Yavuze uburyo mu 2007, aho yari akambitse we n’abandi basirikare hari nko mu bilometero bitageze kuri 30 uvuye ku mupaka wa Iraq na Iran mu ntara ya Diyala.
Intego ya mbere yari ukurwanya umutwe wa Islamic Caliphate ariko ngo buri gihe bahoraga batewe impungenge n’abarwanyi b’aba-Shiite bahabwaga intwaro na Iran.
Aba barwanyi bahabwaga imbunda nini n’imodoka z’intambara (Humvee). Ni imodoka zashoboraga kuba zaca hejuru ibifaru bya Amerika byo mu bwoko bwa M2 Bradley byari muri ako gace.
Kugira ngo abantu bumve ububi bwa Soleimani, yatanze urugero avuga ko umuntu waba azi uwahoze mu gisirikare cya Amerika yazamwengera akamuha ubuhamya bwa nyabwo.
Uyu mugabo ngo yagiraga uruhare mu guha intwaro imitwe itandukanye kugira ngo igabe ibitero ku birindiro bya Amerika.
Soleimani ngo ubwe yigeze koherereza ubutumwa bugufi Gen David Petraeus wari uyoboye ingabo za Amerika muri Iraq ati “ukwiye kumenya ko njye Qassem Soleimani, ngenzura ibikorwa bya Iran mu cyubahiro n’inyungu za Iraq, Liban, Gaza na Afghanistan. Ikindi kandi Ambasaderi i Baghdad ni umwe mu bagize umutwe wa Quds. Umuntu uzamusimbura na we ni umunyamuryango wa Quds.”
Quds Force ni umutwe ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’iby’ubutasi byo hanze y’igihugu muri Iran gusa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziwufataga nk’umutwe w’iterabwoba.
Soleimani yayoboye Quds kuva mu 1998, niwe wari inyuma y’ibikorwa bya gisirikare bya Iran muri Iraq na Syria.



















TANGA IGITEKEREZO