Kweguza Minisitiri w’intebe Hassan Khaire byanyuze mu matora yo ‘kumukuraho icyizere’ hemezwa ko atagishoboye kuyobora Guverinoma. Abadepite 170 mu 178 bemeje ko avanwa ku mirimo ye.
Aljazeera yanditse ko nyuma y’Inama yo kumweguza, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mursal Abdulrahman, yatangaje ko basaba umukuru w’igihugu gushyiraho Minisitiri mushya kuko undi hari byinshi byamunaniye.
Ibyo bivuze ko Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed agomba kwirukana Khaire watangiye imirimo nka Minisitiri w’Intebe muri Werurwe 2017. Ni we wari umaze igihe kirekire ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe muri Somalia.
Perezida w’inteko ishinga amategeko yavuze kandi ko uku kweguzwa kwaturutse ku kuba Guverinoma yarananiwe gutegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mu 2021 no gushyiraho urwego rw’ubuyobozi bw’umujyi wa Mogadishu.
Mu itangazo ryanyujijwe kuri Radiyo y’Igihugu, Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed yashimye Khaire ku kazi yakoreye igihugu avuga ko yemeye icyemezo cy’Inteko Ishinga Amategeko kandi ko arashyiraho Minisitiri mushya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!