00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Somalia: Abana ibihumbi 60 bashobora kwicwa n’inzara

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 10 February 2016 saa 06:35
Yasuwe :

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko haramutse hatabonetse ubufasha bwihuse abana bagera ku bihumbi 60 bo muri Somalia bashobora kwicwa n’inzara.

Loni yavuze ko icyo gihugu giherereye mu ihembe rya Afurika cyibasiwe n’amapfa aho 40% by’abaturage ni ukuvuga abarenga miliyoni enye bakeneye ubufasha bw’ibiribwa ku buryo bwihuse.

Yakomeje ivuga ko icyo kibazo kigenda kirushaho gukomera bitewe n’ihindagurika ry’ibihe ku buryo abaturage bo muri Somalia, igihugu cyazahajwe n’intambara, bibasiwe n’inzara n’imirire mibi.

Nk’uko tubikesha BBC, Loni igaragaza kandi ko haramutse hatabonetse ubufasha bwihuse bungana na miliyoni 800 z’amadorali, abana ibihumbi 60 bashobora gupfa kubera inzara.

Si Somalia yonyine yibasiwe n’ikibazo cy’amapfa kuko na Ethiopia ifite ikibazo cy’amapfa gikomeye ugereranyije no mu myaka 30 ishize.

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe nawe aherutse gutangaza ko tumwe mu duce tw’igihugu cye twibasiwe n’amapfa.

Ibihe by’imvura idasanzwe batumye bimwe mu bihugu bya Afurika hagwa nyinshi mu gihe ibindi hataguye na nke.

Amapfa akomeje kwibasira ibihugu byo mu ihembe rya Afurika

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages