Guverineri wa Hiiraan, Ali Jeyte Osman, yatangaje ko abarwanyi ba Al-Shabaab batangiriye abagenzi, bagatera ibisasu mu modoka barimo bikabahitana.
Umubare w’abahitanywe n’ibi bitero ushobora no kwiyongera kuko ngo ubwo inyeshyamba zatangiraga kwica, abantu bakwiriye imishwaro hanyuma zikabamishamo amasasu.
Iki gitero kibaye mu gihe Somalia itorohewe n’ibibazo by’amapfa yibasiye ibihugu byo mu ihembe rya Afurika aho ibihumbi by’abaturage bimaze kuvanwa mu byabo n’aya mapfa.
Al-Shabaab ivuga ko imodoka yagabyeho ibitero zari zitwaye ibiribwa byari bigenewe ingabo za leta ziri muri aka gace.
Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud, yavuze ko Leta ye itazigera ireberera ibikorwa by’iterabwoba, ndetse ko nta mfuruka n’imwe itazarebamo mu guhangana n’ibi bikorwa.
Ibi nyamara ariko ntibibuza ibitero bya Al-Shabaab gukomeza kwiyongera kuko iki kije gikurikira icyo uyu mutwe wagabye kuri hoteli yo mu Murwa Mukuru Mogadishu mu byumweru bibiri bishize nacyo cyatwaye ubuzima bw’abantu 20 ndetse abarenga 117 bagakomereka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!