Ni igikorwa zakoreye mu birometero hafi 400, uvuye ku Murwa Mukuru, Mogadishu, kuri uyu wa Kane, zamuhambye kugeza mu ijosi, zimutera amabuye ku mutwe, abantu benshi cyane bashungereye kugeza ashizemo umwuka nk’uko VOA yabitangaje.
Amajwi Al-Shabab yashyize ku rubuga rwayo, avuga ko Habiba Ali Ishaq, yahowe ko yashatse umugabo wa kabiri.
Umucamanza wa Al-Shabab yatangaje ko urukiko rwemeje iki gihano nyuma y’uko rwakiriye ikirego cy’umugabo wa mbere witwa Ali Ibrahim Ali w’imyaka 44, arega Habiba ko yamuciye inyuma maze urukiko rwabaza umugore akabyemera.
Yagize ati "Umugabo yabwiye urukiko ko umunsi umwe umugore we yamubwiye ko agiye gusura inshuti ze i Mogadishu na Baidoa, nyuma y’iminsi 18 atamuca iryera akumva ko yashatse undi mugabo ahitwa Nus Duniya.”
Uyu mugore abaye uwa kabiri al-Shabab yicishije amabuye nyuma y’umugabo w’imyaka 44 wicishijwe amabuye muri Gicurasi hafi y’umujyi witwa Rama Addey, na we washinjwaga icyaha nk’iki.



















TANGA IGITEKEREZO