Nyuma, abandi bagabo batanu bitwaje intwaro biyunze ku bandi mu bwato.
Ubwo bwato bwari butwaye utugunguru 18.500 twa peteroli, bwari burimo abakozi bo mu bwato 17.
Muri bo harimo Abanya-Pakistan 10, Abanya-Indonesia bane, Umuhinde umwe, Umunya-Sri Lanka umwe n’umuntu umwe ukomoka muri Myanmar.
Ubu bwato bwari bwahagurutse i Berbera muri Somalia ku itariki ya 20 Gashyantare. Bwagaragaye buhindukirira hafi y’Umuhora wa Hormuz ku tariki ya 2 Mata bwerekeza i Mogadishu.
Kugeza ubu, ubu bwato bwaparitswe hafi y’inkombe za Somalia. Iki gikorwa giteje impungenge zikomeye kuko kubera ibura ry’ibikomoka kuri peteroli muri Somalia, ibiciro byabyo byarazamutse byikuba gatatu.
Ibi kandi birerekana igaruka riteye inkeke ry’ubushimusi bw’amato mu Nyanja y’u Buhinde, ikibazo cyari cyaracitse mu myaka itatu ishize. Inzego z’umutekano ntiziratangaza ibijyanye n’iki gikorwa, abagikoze n’icyo bari bagambiriye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!